skol
fortebet

Abayobozi ba RSF muri Sudani bafatiwe ibihano kubera kwica Abasivili

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano abayobozi babiri b’umutwe witwara gisirikare RSF, Rapid Support Forces, wo muri Sudani

Sponsored Ad

Aba ni Jenerali Osman Mohamed Hamid Mohamed, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri RSF, na Jenerali Ali Yagoub Gibril, komanda mukuru ushinzwe akarere ka gisirikare ka Darfur yo hagati.

Mw’itangazo yashyize ahagaragara, guverinoma y’Amerika isobanura ko bafite uruhare runini mu bitero byibasira abasivili mu bice bikikije umujyi wa El Fasher muri Darfur, no kubuza imfashanyo kugera ku bari mu kaga.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, iti: “Ibi byose bigomba guhagarara bidatinze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa