Umukinnyi wa Etoile de l’est yakiriwe nk’umwami asubiye ku ishuri nyuma yo gutsinda Marines FC
Yanditswe: Monday 29, Apr 2024
Umukinnyi wa Etoile de l’est Muhoza Daniel,w’imyaka 17, yasubiye kw’ishuri aherekejwe n’umuvugizi wiyi ikipe Umulisa Eric yakirwa n’abanyeshuli n’umuyobozi w’ikigo cya GS Gasetsa TSS, Ni nyuma yo guhesha amanota atatu batsinze ikipe ya Marines FC.
Ubwo Muhoza Daniel yari ageze ku ishuri,yasanze abanyeshuri bagenzi be n’abakozi b’ikigo,bakoze imirongo ibiri,acamo hagati bamukomera amashyi bamushimira aka kazi yakoze.
Uyu mukinnyi ukiri muto yahesheje amanota atatu, Etoile de l’Est, aho yinjije igitego cyayifashije gutsinda Marines FC 1-0 muri Shampiyona.
Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe yo mu Burasirazuba yiyongerera amahirwe yo kuguma mu Cyiciro cya Mbere mu gihe yatsinda imikino ibiri isigaje.
Umukinnyi wa Etoile de l'Est, Muhoza Daniel w’imyaka 17, yasubiye ku ishuri, yakirwa n'abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’Ikigo cya GS Gasetsa TSS mu buryo budasanzwe.
Ni nyuma yo guhesha amanota atatu Etoile de l’Est aho yinjije igitego cyayifashije gutsinda Marines FC 1-0 muri… pic.twitter.com/i98hHeI7l5
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 29, 2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *