skol
fortebet

Perezida Kagame yagaragaje umusingi watuma Afurika itera imbere kurushaho

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko kunga ubumwe kw’Afurika bizarushaho gutanga umusaruro kw’iterambere ryayo gusa ashimangira ko kugira ngo Afurika ibe moteri y’ubukungu bw’isi,abayituye bakwiye guhindura imyumvire no kwimakaza indangagaciro.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gicurasi, mu butumwa yatanze ubwo yafunguraga Inama y’Abayobozi Bakuru (CEO’s Forum) yitabiriwe n’abasaga 2000 ikaba irimo kubera muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yagize ati: “Uko Afurika irushaho kunga ubumwe niko imikoranire yacu n’abafatanyabikorwa izarushaho gutanga umusaruro. Ukwihuza kw’ubucuruzi bw’Afurika ni amahirwe yo kongera amasoko yacu, no kurushaho guhiganwa. Afurika ntikeneye kubanza gusaba icyicaro ku meza."

Yakomeje agira ati: "Mu gihe iki kinyejana kigenda gitera imbere, Afurika izarushaho kuba moteri y’ubukungu bwisi. Ariko kugira ngo dutere imbere kurushaho, tugomba kuzamura imitekerereze yacu kandi tukiyemeza kuzamura ubuziranenge no kwimakaza indangagaciro. ’’

Perezida Kagame yavuze ko umutungo kamere wa Afurika udakwiriye gukomeza kubyazwa umusaruro n’abandi, ibyo bawukozemo bakagaruka kubicuruza kuri uyu Mugabane.

Ati “Ibyo ntibiramba. Ni ibintu byumvikana. Ibi bizafata igihe kandi bizasaba ingufu, ariko Afurika ishobora kubigeraho. Muri byose dukora, mu miyoborere myiza, muri politiki, byose bibigiramo uruhare. Kugira ibisubizo ntibihagije, ubushake bwo kubona ibintu kimwe, guhuriza hamwe, bushobora gutuma ibintu bikorwa neza kandi vuba.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ubwo hashyirwagaho Isoko Rusange rya Afurika, igitekerezo nyamukuru cyari ukubaka ubushobozi bw’abatuye uyu Mugabane no kubyaza umusaruro umutungo kamere wawo.

Yavuze ko biteye impungenge kuba umubare w’abaturage ba Afurika bari mu cyiciro giciriritse ukomeje kwiyongera nyamara uyu Mugabane wihariye 20% by’abaturage bose b’Isi, bikaba byari bikwiye ko abawutuye bawuteza imbere aho kuwubera umuzigo w’ubukene.

Perezida Kagame yavuze ko abikorera bagira uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu n’Isi muri rusange kandi ibibazo birimo icyorezo cya Covid-19 n’imihindagurikire y’ibihe byagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati yabo n’inzego za Leta.

Ati “Byatwigishije amasomo menshi. Muri ibyo harimo kuba hakenewe gukorana bya hafi hagati y’urwego rw’abikorera na Leta.”

Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abayobozi b’Ibigo mpuzamahanga, abanyayubahiro n’abakuriye inzego zishyiraho politiki, abayobozi b’inganda, ibigo by’ubicuruzi ndetse n’abahagarariye inzego z’abikorera.

Mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bamaze kugera mu muhango wo gufungura iyo Nama ku Mugaragaro harimo Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique, Minisitiri w’Intebe wa São Tomé na Príncipe Patrice Trovoada na Madamu Nana Trovoada.

Haje kandi, Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Robert Beugré Mambé, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) Makhtar Diop, Umuyobozi w’Ikigo cy’itangazamakuru cya Jeune Afrique Amir Ben Yahmed.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa