skol
fortebet

NEC yahishuye aho imyiteguro ya nyuma y’amatora igeze

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa avuga ko kugeza ubu imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ihagaze neza, cyane ko mu minsi ya vuba ibikorwa byo kwiyamamaza bigiye gutangira hakurikijwe amategeko.

Sponsored Ad

Mu gihe habura amezi 2 gusa ngo Abanyarwanda bitabire Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, bamwe mu baturage baravuga ko bazashimishwa no kongera guhurira ku biro by’amatora bagahitamo abayobozi bazababafasha kwihuta mu iterambere no gusigasira ibyagezweho.

Ubunyangamugayo, iterambere n’umutekano ni zimwe mu ngingo zikomeje kugarukwaho na bamwe mu baturage bavuga ko biteze ku baziyamamaza kuko abenshi muri aba buzaba ari ubwa mbere kwitabira amatora akomatanyije cyane ko mbere batoraga Abadepite ukwabo n’Umukuru w’Igihugu, ibyo bita ko byatwaraga umwanya munini none bikaba bizakorwa neza kandi mu gihe gito.

Amatsiko yo kwinjira mu cyumba cy’itora no guhitamo uzaba igisubizo ku rubyiruko ngo ni bimwe mu bakiri bato bagiye kwitabira amatora bwa mbere bakomeje kugarukaho cyane ko ibyo u Rwanda rugezeho ari ibyo gushimangira bahitamo uzabayobora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko kugeza ubu Abanyarwanda bafite kuva ku myaka 19 bangana na Milliyoni 9 n’ibihumbi 500 bamaze kwiyandikisha kuri liste y’itora, ni mu gihe mu Rwanda hose hazaba hari site z’itora kandi zegereye abaturage, ibiro by’itora bikazafungura saa moya bigafunga saa kumi, amatora muri Diaspora cyangwa hanze y’u Rwanda aagatangira ku itariki 14.

Komisiyo y’lgihugu y’Amatora izakira dosiye z’abifuza kuba abakandida Perezida n’Abadepite guhera tariki 17 - 30/05/2024.

Kandidatire zizakirirwa ku cyicaro cya Komisiyo mu minsi n’amasaha y’akazi.

Mu Rwanda hari ibyumba by’itora bingana 17400 na site zigera kuri 2441.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa