skol
fortebet

Borussia Dortmund yatsinze PSG biha andi mahirwe shampiyona y’Ubudage imbere ya PL

Yanditswe: Thursday 02, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Borussia Dortmund yatsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0 mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’irangiza cya UEFA Champions League,biyiha amahirwe aruseho yo kuba yagera ku mukino wa nyuma.

Sponsored Ad

Intsinzi ya Borussia Dortmund kuri PSG itumye Shampiyona y’u Budage ’Bundesliga’ yiyongera kuri Serie A yo mu Butaliyani mu kuzatanga amakipe atanu mu mwaka utaha wa UEFA Champions League.

Ibi bivuze ko Premier League izohereza amakipe ane gusa.

Myugariro wa Dortmund, Nico Schlotterbeck yateye umupira muremure imbere ashaka rutahizamu Füllkrug hanyuma nawe ntiyamutenguha awufunga neza asiga ubwugarizi bwa PSG by’umwihariko Lucas Hernández, atsinda rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 36.

Nyuma y’ifirimbi ya nyuma y’umukino,uyu rutahizamu yagize ati: "Ntabwo ari ubwa mbere nagerageje nshyize umupira mu nshundura. Kuri iyi nshuro byagenze neza ndetse ndishimye cyane kuko byabereye mu mukino w’ingenzi cyane."

Iyi ntsinzi yahaye Dortmund amahirwe arenga 50% yo gukomeza nubwo hari umukino wa kabiri i Paris ku wa kabiri utaha.

Iyi kipe yigaruriye Ubufaransa izaba isabwa nayo gutsinda kugira ngo igere ku mukino wa nyuma mbere y’uko Kylian Mbappé ayivamo.

PSG irashaka gutwara Champions League kugirango iheshe agaciro imyaka irenga icumi ishoramari rinini yashowemo n’abaherwe b’abanya Qatar.

PSG yasunitse cyane mu ntangiriro z’igice cya kabiri ishaka kwishyura BVB,ndetse ibona amahirwe akomeye ubwo Mbappé yakubitaga igiti cy’izamu iburyo hanyuma na Achraf Hakimi akubita igiti cy’izamu cy’ibumoso.

Gregor Kobel yakuyemo undi mupira yatewe na Mbappé bifasha Dortmund gutsinda.

Icyakora na Füllkrug yahushije amahirwe menshi ku ruhande rw’iyi kipe yo mu budage, naho Marquinhos yabujije Julian Brandt gutsinda igitego mu minota ya nyuma.

Umutoza wa PSG, Luis Enrique yagize ati: "Twagerageje kubima umupira ariko byatugoye cyane kuko bafite abakinnyi beza benshi.Ni ikipe ikomeye ku mupira n’igihe badafite umupira.

Uyu munsi bari bakomeye mu bice byombi by’umukino. Ndatekereza ko twagize imbaraga nke mu gice cya mbere, ariko mugice cya kabiri twabonye amahirwe akomeye cyane,ariko ntitwashoboye gutsinda igitego. ”

Uzatsindira hagati y’aya makipe yombi azakina na Real Madrid cyangwa Bayern Munich ku mukino wa nyuma uzabera i Londres ku ya 1 Kamena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa