skol
fortebet

Hari ibibanza byiza bigurishwa kuri make mu Kagarama/Kicukiro no mu Bugesera i Nyamata na Ntarama

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

KTN Rwanda LTD, Sosiyete isanzwe ifasha abantu kugurisha imitungo yabo ibashakira abaguzi iratangariza abantu ko iba ifite ibibanza byiza ahantu hanyuranye, haba muri Kigali, mu Bugesera ndetse n’ahandi kandi ku biciro byiza .

Sponsored Ad

Mu bibanza byiza byo guturamo iyi sosiyete ifite hakaba hari ibiri I Ntarama mu Karere ka Bugesera ahazwi nko kuri Arrete hafi y’inganda biri ku biciro byiza, kuva kuri miliyoni 2.5 ukaba wabona ikibanza kiza cyo kubakamo.

Ibi bibanza bifite ibyangombwa byose, amazi, umuriro, iminara ya sosiyete zose zitanga itumanaho irahagera kandi ni ahantu heza. Hagenewe inyubako zo guturamo za “Cadastre”.

Hagenimana Philemon, Umuyobozi wa KTN Rwanda Ltd, avuga ko sosiyete yabo igirana amasezerano n’abafite ubutaka bunini bwaba ubwagenewe guturamo cyangwa n’indi mirimo bakabafasha kubugurisha.

Yagize ati:” tuba dufite ibibanza byiza kandi bihendutse kuko ufite ubutaka bunini tumufasha kubupima no gukata ibibanza ku buryo bitaba bisaba ko ari umuntu umwe uzabugura, ibi byamutinza kubona abakiliya kandi n’abaguzi bakiheza kuko bwaba buhenze, rero iyo dukasemo ibibanza, tukagena ahajya imihanda tugashyiramo bornes, bifasha n’abagura kuko babona ibibanza byiza kandi bijyanye n’ubushobozi bwabo na nyiri ubutaka akabona abakiliya byoroshye”.


Hagenimana Philemon, Umuyobozi wa KTN Rwanda

Umuyobozi wa KTN Rwanda kandi avuga ko bagira n’ubutaka bunini baha abashoramali baje gushora imali mu Rwanda haba mu buhinzi, inyubako ndetse n’inganda. Bakaba bakorana bya hafi na RDB aho bafatanya kwereka abashoramali banini ubutaka babasha gushoraho imali mu bikorwa baba bateganyije.

Ntacyo uwaguze ubutaka yishyura KTN Rwanda kandi amafaranga yishyuwe ibibanza cyangwa ubutaka akaba ajya kuri konti ya nyir’ubutaka. KTN Rwanda ikaba ifasha ababyifuza kubabonera ibyangombwa byo guhita batangira kubaka.

KTN Rwanda ikaba ifite kandi ibibanza byiza cyane biri muri Kicukiro mu Kagarama biri kuri miliyoni 18. Aho biri hakaba haragenewe byibuze inzu igeretse rimwe.

Niba ukeneye andi amakuru wabahagamagara kuri izi nomero 0783001414/0789000422/0738767519

Ibi ni bimwe mu bibanza biri ku isoko



Ikibanza cy’amadolari ibihumbi 100 kiri i Nyamata hirya y’Akarere, cyakubakwamo inzu z’ubucuruzi


Ibibanza biri Kagarama muri Kicukiro, kimwe kigura miliyoni 18.




Ibibanza biri Ntarama ahitwa kuri Arrete, hafi y’Inganda. Biri kuva kuri miliyoni 2.5 kugeza kuri 6.

Ibitekerezo

  • Hi, munyandikire muri E mail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa