skol
fortebet

Itangazo: Kumenyekanisha imikirize y’urubanza ku muburanyi Bavakure Jean Marie Vianey utazwi aho aherereye

Yanditswe: Friday 29, Mar 2019

Sponsored Ad

Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ari i Gasabo, ashingiye ku ngingo ya 148 y’Itegeko no 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi amenyesheje Bavakure Jean Marie Vianey mwene Bavakure na Musabwasoni utuye mu mudugudu w’Itetero, Akagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko Akarere ka Gasabo Intara y’Umujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Amenyeshejwe imikirize y’urubanza RC 011/15/TB/KCY rwaburanishijwe adahari yarezwemo na Kayitesi Grace mwene Kayitare Athanase na Nibakareke wavutse 1979 atuye mu mudugudu w’Itetero, Akagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko Akarere ka Gasbo Intara y’Umujyi wa Kigali.

Rwakijijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuwa 12/06/2015 mu magambo make kuri ubu buryo:

Rwemeye kwakira ikirego rwashyikirijwe na Kayitesi Grace rugisuzumye rusanga gifite ishingiro,

Rwemeje ko Kayitesi Grace agomba gutandukana na Bavakure Jean Marie Vianey

Rwemeje ko Kayitesi Grace na Bavakure Jean Marie Vianey nta mitungo bagomba kugabana kuko ntayo bafitanye

Rwemeje ko Kayitesui Grace ariwe ugomba guhererezwaho abana bafitanye

Rutegetse Bavakure Jean Marie Vianney ko agomba guha Kayitesi Grace indishyi zingana n’ibihumbi Magana atanu (500,000 frws) z’igihembo cya Avoka

Rutegetse Bavakure Jean Marie Vianney gusubiza Kayitesi Grace amagarama angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000 frws) yatanze arega ahwanye n’ibyakozwe byose muri uru rubanza.

Umwanditsi w’Urukiko
Uwingabire Marie Claire


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa