skol
fortebet

KNC yirahiye nyuma yo gutera intambwe imugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles,KNC,yavuze ko igihe iyi kipe irimo aricyo gikomeye,bagomba gutwara igikombe cy’amahoro byanze bikunze kuko ngo niyo byaba gusatura inzovu bakagikuramo bazabikora.

Sponsored Ad

Igitego cyatsinzwe na Muderi Akbar ku munota wa 12, cyafashije Gasogi United gutsinda Police FC 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mata 2024.

Nyuma y’umukino,KNC yatangarije itangazamakuru ati: "Ntekereza ko iyi ni match twakagombye kuba twarangije kuko twarase ibitego ubona bitaratwa mu gice cya mbere n’icya kabiri.Iyo umunsi uba mwiza kuri twe twari kuba twayirangije ku bitego bitatu ariko uko biri kose ni intsinzi ntabwo ari bibi.

Dufite umukino wo kwishyura,uzaba utoroshye kuko Police FC izatanga ibyo ifite byose.Ariko muri uku gushaka gukina byanze bikunze ntizataka ngo inugarire,ntabwo tuzayiburamo igitego.Byanze bikunze,umukino uracyari 50/50 ariko dufite amahirwe ko tuzakinira mu rugo no gutsinda igitego cyo hanze.Tuzakoresha uburyo bushoboka bwose.

Perezida wa Gasogi United,yavuze ko yizera umupira kandi ibyo yizera abishyira mu bakinnyi nta kindi kintu cyihishe inyuma yo gutsinda APR FC na Police FC.

Abajijwe niba ikipe ye idasuzugura amwe mu makipe,bitewe nuko amakipe mato akunze kumwinjiza ibitego mu gihe ahagama akomeye ntanamwinjize igitego,KNC yagize ati:" Abakinnyi bo mu Rwanda bari ku rwego rujya kumera kimwe,igitandukanye ni motivation,buriya imikino yo gukuranamo iroroshye kuko aba ari imikino ibiri ikipe ukaba uyikuyemo.

Imikino ya shampiyona aba ari nyinshi.Kugira ngo abantu bahuze ku mukino umwe,ibiri,itatu,biragoye.Bisaba ubundi bushobozi budasanzwe.Ntekereza ko iyi ari imyumvire y’abakinnyi ubwabo.Ndabisubiramo igitandukanya abakinnyi bo mu Rwanda ari motivation n’ubushake."

Abajijwe niba azatwara igikombe cy’amahoro nyuma yo gutera intambwe ikomeye imugeza ku mukino wa nyuma,KNC yagize ati:"Icyo ntekereza cyo umukino wa nyuma tuzawukina."

Yasoje avuga ko niyo igikombe cyaba kiri mu nda y’inzovu bazagikuramo bakagitwara.

KNC abinyujije kuri TV1,yagize ati: "Iki nicyo gihe gikomeye kurusha ikindi gihe cyabayeho.Ubu Tembo niba tumaze kumuvanaho uruhu dukoresheje urwembe,ubu igisigaye n’ukumurya...Uyu mukino twagombaga kuba twarawutsinze mu mukino ubanza."

KNC yavuze ko nta mpuhwe afitiye Police FC,azakora ibishoboka byose akayikuramo ndetse yagera no ku mukino wa nyuma agakora ibyo amaso y’Abanyarwanda atigeze abona.

KNC yavuze ko umukino wo kwishyura na Police FC ariwo uzaba ari uwa mbere mu Rwanda gusa ababajwe nuko Zidane na Rutonesha batazawukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa