skol
fortebet

RDC Bemba yigambye ko FARDC yirukanye M23 mu duce twa Rutshuru yari iherutse kwigarurira

Yanditswe: Saturday 18, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Ingabo z’iki gihugu zirukanye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu duce two muri Teritwari ya Rutshuru zaherukaga kwigarurira.

Sponsored Ad

Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, ubwo ku wa Kane w’iki cyumweru yari mu nama y’abaminisitiri.

Uyu yavuze ko ingabo za Leta zigaruriye uduce twa Vitshumbi na Kibirizi, ndetse ko ingamba zose zamaze gufatwa kugira ngo FARDC ifatanyije n’abarimo Wazalendo birukane M23 mu tundi duce igenzura uhereye ku ka Rwindi.

Kinshasa iravuga ko Ingabo zayo zigaruriye turiya duce, mu gihe hari amakuru avuga ko M23 ari yo ikitugenzura.

Ku wa Kane w’iki cyumweru Lt Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya M23 yatangaje ko Ingabo za Leta zagabye ibitero ku birindiro byabo biri muri turiya duce, gusa ziza kuyabangira ingata nyuma yo gucanwaho umuriro w’amasasu.

Ni Ngoma wanatangaje ko izo ngabo zataye intwaro nyinshi ndetse n’amasasu.

Ni M23 inaheruka kwigarurira n’utundi duce, turimo aka Mahanga ko muri Teritwari ya Masisi, mu gihe muri Rutshuru yigaruriye uduce twa Birundule, Mirangi na Bulindi duherereye hafi ya Kanyabayonga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa