skol
fortebet

Jimmy Gatete n’abandi bakinnyi bakomeye mu Rwanda bageneye ubutumwa Abanyarwanda bwo #KWIBUKA30

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Jimmy Gatete, muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,yageneye ubutumwa Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Sponsored Ad

Uyu munyabigwi wafashije u Rwanda kujya mu gikombe cya Afurika inshuro imwe rukumbi rwakigiyemo,yasabye Abanyarwanda gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro no kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994."

"Ni umwanya kandi wo gufata mu mugongo abarokotse aya mateka, tukabahumuriza."

"Ku rubyiruko, ni umwanya wo kwiga mugasobanukirwa amateka ya Jenoside ya nyayo kuko abayagoreka banahakana Jenoside ari benshi kandi ari mwe mugomba kubarwanya."

"Twibuke Twiyubaka."

Carlos Alos Ferre wabaye umutoza w’Amavubi nawe yagaragaje ko yakunze u Rwanda ndetse agira ibyo yifuriza Abanyarwanda.

Ati:"Ndifuriza Abanyarwanda bose gukomera. Mu gihe namaze mu Rwanda, nabonye ineza y’abantu n’urugero rwiza rw’uburyo bwo kwitwara mu bihe bikomeye nkibi. Njye n’umuryango wanjye twakunze iki gihugu".

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ’Amavubi’Bizimana Djihad,nawe yageneye ubutumwa Abanyarwanda.

Ati: "Mu gihe twibuka kandi tugaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ntituzigere na rimwe twemera ko hagira ikindi kintu kigerageza kudutandukanya cyane cyane twe turi muri siporo kuko igamije guhuza abantu atari ukubatandukanya."

Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon yo muri Libya, yabwiye ISIMBI ko ibi ari ibihe nk’abasiporutifu bakwiye gushyira hamwe bakibutsa ababakurikira kwamaganira kure abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Muri iki gihe u Rwanda n’Isi twibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’abasiporutifu twese dukwiriye gushyira hamwe twibutsa abakunzi bacu, Abanyarwanda muri rusange kwamaganira kure abapfobya n’abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside. Tugire uruhare mu kwiyubakira u Rwanda ruzira urwango. Twibuke Twiyubaka!"

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yihanganishije buri munyarwanda wagizweho ingaruka na Jenoside ariko na none ashimira Inkotanyi zayihagaritse.

Ati "Ndihanganisha buri munyarwanda wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nshishikariza urubyiruko twese ko twaharanira ko bitazongera ukundi. Ndashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa