skol
fortebet

Minubumwe yashyize hanze Ingengabihe yo #Kwibuka30

Yanditswe: Friday 29, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda n’isi yose muri rusange,bagiye kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka twiyubaka”.

Sponsored Ad

Icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu, kizatangirizwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali,kuwa 7 Mata 2024.

Umuhango wo kwibuka uzakomereza muri BK ARENA ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka. Ibi bikorwa bizanyuzwa kuri radiyo na televiziyo by’Igihugu.

Mu turere, icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’akarere.

Mu midugudu yose hazaba igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

Kuri uwo munsi, ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo kwibuka.

Ibindi bikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) bizakomeza guha serivisi ababigana. Hoteli zizakomeza guha serivisi abazicumbitsemo.

Guhera tariki 7 Mata 2024, ku nzibutso za Jenoside zashyizwe mu murage w’Isi
(Bisesero, Gisozi, Murambi, Nyamata), buri mugoroba mu minsi irindwi, hazacanwa
urumuri hifashishijwe amatara amurika yerekeje mu kirere ku buryo abonerwa kure.

Kuva tariki ya 7 kugeza 13 Mata 2024, hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka ahantu
hatandukanye mu gihugu ku matariki yemeranyijweho n’inzego zitegura kwibuka.

Hazaba kandi ibiganiro bigenewe abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango
mpuzamahanga mu Rwanda, ibihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.

Ku rwego rw’umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku itariki ya 7 Mata 2024,
nta bindi biganiro biteganyijwe.

Tariki ya 11 Mata 2024, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo
kwibuka mu Karere ka Kicukiro (ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro), n’umugoroba
wo kwibuka uzabera i Nyanza ya Kicukiro.

Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi
mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu cyumweru
cy’icyunamo.

Mu cyumweru cy’icyunamo, ibendera ry’Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.

Ku bisobanuro birambuye, hakurikizwa ibiteganywa n’itegeko N°15/2016 ryo ku
wa 02/05/2016 rigenga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,
imitunganyirize n’imicungire by’inzibutso za Jenoside.

Ku rwego rw’Igihugu, icyumweru cy’icyunamo kizasorezwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.

Hazabera igikorwa cyo kunamira abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya
umugambi wa Jenoside.

Hazamurikwa igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandi
banyapolitiki icyenda (9) bazize kurwanya Jenoside.

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside ntikirenza amasaha ane (4). Urugero rwa gahunda; Kumenyesha gahunda, Umunota wo kwibuka, Isengesho ry’umuntu umwe uhagarariye amadini ku babyifuza, Ijambo ry’ikaze, Ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo.

Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo, Ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye (iyo igikorwa cyo kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri), Ubutumwa bw’umuryango IBUKA, Indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo, Ubutumwa bw’umushyitsi mukuru.

Kwibuka mu nzego zitandukanye

Igikorwa cyo kwibuka mu bigo bya Leta, iby’igenga, iby’abikorera, na ambasade
z’ibindi bihugu mu Rwanda; bizakorwa ku munsi watoranyijwe, hagati ya tariki 8
Mata na 19 Kamena 2024.

Buri rwego rwishakira utanga ikiganiro ubifitemo ubumenyi, yaba umukozi warwo
cyangwa uturutse ahandi, akifashisha inyoborakiganiro ya MINUBUMWE.

Kwibuka mu mashuri

Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo kwibuka no guhabwa ikiganiro
mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko.

Umwanya wa Misa n’uw’amateraniro mu gikorwa cyo kwibuka

Misa n’amateraniro ntibishyirwa mu gikorwa cyo kwibuka, ariko mu gihe icyo gikorwa
cyateguwe n’umuryango ushingiye ku myemerere, cyangwa ibigo bishamikiye kuri
iyi miryango byemewe n’amategeko, hagamijwe kwibuka abayoboke cyangwa
abanyamuryango babyo bishwe muri Jenoside, bikorwa hakurikijwe imyemerere
yabyo.

Umugoroba wo kwibuka

Umugoroba wo kwibuka ubanziriza umunsi wo kwibuka cyangwa gushyingura imibiri
y’abazize Jenoside, ugasozwa bitarenze Saa yine z’ijoro.

Urugendo rwo kwibuka

Bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, urugendo rwo kwibuka rushobora
gukorwa mu gihe rwemejwe n’inzego zibifitiye ububasha. Icyo gihe hirindwa gufunga
imihanda, inzira n’ibindi bikorwa, kandi rugakorwa mu ituze.

Gusigasira amateka

Mu rwego rwo gusigasira amateka, inzego zateguye igikorwa cyo kwibuka zigirwa
inama yo gufata no kubika amajwi n’amashusho by’ubuhamya bwatanzwe.

Ikoreshwa ry’ibirango

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirasabwa kugabanya
ikoreshwa rya banderole (banners) mu gusakaza ubutumwa, ahubwo
hagakoreshwa ibyapa binini (billboards) n’insakazamashusho (LED screens).

Nyuma y’icyumweru cy’icyunamo, ibirango byo kwibuka bizamanurwa;
bikomeze gukoreshwa gusa igihe hateguwe igikorwa cyihariye cyo kwibuka.

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abaturarwanda muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, barashishikarizwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka no gukurikira ibiganiro bizatangwa ku maradiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa