skol
fortebet

Klopp yahishuye umukinnyi yanga kurusha abandi muri Premier League

Yanditswe: Saturday 18, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Jurgen Klopp yatangaje ko James Maddison ariwe mukinnyi wo muri Premier League yanga cyane mbere y’uko asohoka muri Liverpool.

Sponsored Ad

Uyu mudage w’imyaka 56, yababaje abafana ba Liverpool ubwo yatangazaga muri Mutarama ko azava muri Anfield muri iyi mpeshyi.

Uyu mutoza yakoze ibishoboka ava muri Liverpool ayihesheje igikombe cya Carabao muri Gashyantare uyu mwaka.

Uyu mutoza yakoze amateka akomeye afasha Liverpool kwegukana shampiyona yari imaze imyaka 30 itegereje anayifasha kuzamura Champions League.

Klopp yatwaye ibikombe birindwi bikomeye mu myaka icyenda yari amaze muri Liverpool ariko yanabuze n’ibindi byinshi.

Gutsindirwa kabiri ku mukino wa nyuma wa Champions League na Real Madrid biracyakomeje kumubabaza, ariko uyu wahoze ari umutoza wa Borussia Dortmund yavuze ko agifitiye inzika Maddison.

Muri 2019, Vincent Kompany yatsinze igitego kitazibagirana mu minota ya nyuma Leicester City cyabahaye igikombe cya shampiyona.

Bari bahanganye na Liverpool ariko Klopp avuga ko iki gitego Kompany yagitsinze ku burangare bwa Maddison.

Klopp yabwiye Redmen TV ati: “Ubwo Vincent Kompany yafataga umupira, nari nishimye cyane kuko ntari niteze ko ashota muri ako kanya....

Ndibuka neza uburyo nari ndyamye mu ntebe, ndeba ntekereza nti ’Maddison mubuze gutera, muhagarike’.

Kuva icyo gihe ntabwo nigeze nkunda Maddison. Uwo munsi narakariye Brendan [Rodgers] kuko yari akwiye kumukuraho, yari yananiwe.

Leicester yakinnye neza igice cya mbere rwose,bari bakwiye gutsinda igitego.

Ni iby’umuntu ku giti cyanjye, nta kibazo mfitanye na we, ariko iyo mubonye ni ... nongeye kumubona mu mpera z’icyumweru gishize."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa