skol
fortebet

Ibitero Bya Isiraheri Muri Cisjordaniya Byahitanye Abantu 7

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Isiraheli kuri uyu wa kabiri zagabye igitero gikomeye muri Cisjordaniya no ku barwanyi ba Hamasi mu majyepfo y’intara ya Gaza.

Sponsored Ad

Ni mu gihe ministri w’ingabo Yoav Gallant yamaganye icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, CPI, gisabira abategetsi bakuru ba Isiraheli barimo na Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu inyandiko zo kubata muri yombi.

Abakozi bo mu nzego z’ubuzima muri Palestina batangaje ko ingabo za Isiraheli zishe abantu barindwi mu gitero zagabye mu mujyi wa Jenin uri muri Cisjordaniya.

Umukuru w’iryo vuriro rya leta yavuze ko umwe mu bishwe ari umuganga w’inzobere mu byo kubaga. Ingabo za Isiraheli zavuze ko zagabye icyo gitero zigambiriye abarwanyi ba Hamasi kandi ko zahamije bamwe muri bo.

Ingabo za Isiraheli zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere kandi zagabye ibitero mu mujyi wa Rafah uri mu majyepfo y’intara ya Gaza, mu majyaruguru no hagati muri iyo ntara, nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwazo.

Hagati aho, Ministri w’Ingabo w’icyo gihugu, Yoav Gallant, yasohoye inyandiko yamagana icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha cyo gushaka kumuta muri yombi we na Ministri w’Intebe Benjamin Netanyahu.

Abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko icyemezo cy’umushinjacyaha mukuru wa CPI, Karim Khan kigamije kwima Isiraheli uburenganzira bwo kwirwanaho no kubohoza abayo bafashwe bunyago, gikojeje isoni.

Kuwa mbere umushinjacyaha Khan yavuze ko ashaka gushyiraho impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Ministri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo w’icyo gihugu, Yoav Gallant, na batatu mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Hamasi.

Arashaka ko bakurikiranwaho ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera uruhare bagize mu ntambara hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hamasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa