skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI:Umwarimukazi yateze moto agiye gutanga kandidatire yo kuba Depite

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwarimukazi usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite mu cyiciro cy’Abagore.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yiteguye kwegukana umwanya mu badepite 24 b’abagore, kandi ko afite icyizere cy’uko azabasha kuzuza inshingano kuko yabaye mu myanya itandukanye y’inzego z’ibanze.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yiteguye kwegukana umwanya mu badepite 24 b’abagore kandi ko afite icyizere cy’uko azabasha kuzuza inshingano kuko yabaye mu myanya itandukanye y’inzego z’ibanze.

Yagize ati “Hano mpagejejwe no gutanga kandidatire yanjye ku mwanya wo guhagararira abagore. Icyabinteye ni uko nahoze mu nzego z’ibanze mpagarariye urubyiruko biba ngombwa ko ibitekerezo twagize icyo gihe nk’urubyiruko dukwiye kubishyigikira bigakomeza bikazamuka bigafasha abantu bakuru.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo byatumye ifuza gutanga kandidatire ku mwanya w’abadepite ariko anyuze mu cyiciro cyihariye cy’abagore.

Ati “Icyiciro cy’urubyiruko rero narakirenze, ubu ndi umugore ari nayo mpamvu nahisemo gutanga kandidatire yanjye muri icyo cyiciro kugira ngo nkomeze gukora ubwo buvugizi ngo dukomeze twiteze imbere turangajwe imbere na Paul Kagame.”

Nyiramahirwe wageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ahagana Saa Tanu za mu Gitondo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, ahetse umwana mu mugongo na kandidatire ye mu ntoki yagaragaje ko yiteguye gutsindira umwanya akinjira mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

Nyiramahirwe asanzwe ari umwarimu w’Imibare n’Ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu.

Yakomeje ati “Kuva mu bwarimu nkajya muri Politiki ni ibintu bishoboka kuko ntabwo ubudepite bisaba ngo ugomba kuba warize ibintu runaka, icy’ingenzi ni icyo wamarira abaturage n’u Rwanda muri rusange.”

Yagaragaje ko nubwo asanzwe ari umwarimu yizeye ko mu gihe yaba abonye umwanya wo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko azabishobora.

Ati “Nzabishobora, kuko nabibayemo mpagarariye urubyiruko, nabaye no mu nama Njyanama y’Akarere ka Burera icyuye yarangiye urumva ko ku bijyanye n’umurongo n’icyerekezo by’Igihugu ndi tayali niyo mpamvu nshaka kugira ngo umusanzu wanjye ube wakomereza mu badepite.”

Yagaragaje ko nagera mu Nteko Ishinga Amategeko azakomeza gufatanya n’abandi guharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu nshingano z’Inteko.

NEC iteganya ko kuva ku wa ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa kandidatire zemejwe Burundi mu gihe ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.





IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa