skol
fortebet

Leta ya Kenya yashyigikiye akayabo Perezida Ruto yakodesheje indege yamujyanye muri Amerika

Yanditswe: Wednesday 22, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Kenya yashyigikiye ikiguzi cy’urugendo rw’indege rwa Perezida William Ruto mu ruzinduko muri Amerika.

Sponsored Ad

Televiziyo KTN yo muri Kenya, itari iya leta, yatangaje ko igiciro cyo gukodesha indege y’umuntu ku giti cye y’akataraboneka yatwaye Ruto n’intumwa bari kumwe bajya muri Amerika, kigereranywa ko ari miliyoni 1.5 y’amadolari y’Amerika.

Ayo angana na miliyari 1,9 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa leta ya Kenya Isaac Mwaura, utemeje icyo giciro, yabwiye BBC ati: "Inyungu z’uru ruzinduko ziruta kure ibyo inshuro miliyoni."

Abantu barenga 30, barimo n’umunyarwenya uzwi cyane muri Kenya, batangajwe ko baherekeje Perezida Ruto muri urwo ruzinduko. Ku wa mbere yageze i Atlanta, umurwa mukuru wa leta ya Georgia.

Ruto ari mu ruzinduko rw’iminsi ine ku butumire bwa mugenzi we w’Amerika Perezida Joe Biden. Ni rwo ruzinduko rwa mbere rw’akazi Perezida wa Kenya agiriye muri Amerika mu myaka 20 ishize.

Yitezwe kugirana ibiganiro na Biden ku wa kane, byitezwe kwibanda ku bufatanye mu bucuruzi no ku mutekano, harimo n’ibyo Kenya yasezeranyije byo kuyobora ubutumwa bwa polisi buhuriwemo n’ibihugu bitandukanye bwo gusubiza ibintu mu buryo muri Haïti.

Ariko Abanya-Kenya bamwe bagaragaje uburakari bwinshi batewe no kuba muri urwo ruzinduko, Ruto yarakodesheje indege ya kompanyi RoyalJet yo muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho gukoresha indege ye isanzwe ya Perezida, n’ukuntu ubutegetsi bwe bwashyizeho ingamba zo kudasesagura, no kubera amakuba y’ikiguzi cy’imibereho ari mu gihugu.

Ntibiramenyekana impamvu Ruto yahisemo kugendana muri iyo ndege yihariye y’umuntu ku giti cye. Ariko hashize igihe hari impungenge z’umutekano ku ndege isanzwe ya Perezida wa Kenya, izwi nka Harambee One, yaguzwe mu myaka hafi 30 ishize.

Leta y’Amerika yahakanye amakuru avuga ko yarishye iyo ndege yatwaye Ruto n’intumwa bari kumwe mu ruzinduko muri icyo gihugu.

Umuvugizi w’ambasade y’Amerika muri Kenya, yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru Nairobi ati: "Bisobanuke neza: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntizarishye indege yihariye yajyanye Perezida Ruto muri Amerika."

Ibi bibaye mu gihe hari uburakari kuri gahunda za leta ya Kenya zo gushyiraho indi misoro. Ruto yashishikarije Abanya-Kenya kubaho mu buryo butarenze amikoro yabo.

Ikiguzi cy’umugati, kohererezanya amafaranga kuri telefone zigendanwa, ama-inite (unités) yo kuri telefone hamwe na internet yo kuri telefone, cyitezwe kuzamuka, mu gihe leta ya Kenya ishaka gukusanya imisoro yindi y’agaciro ka miliyari 2,4 z’amadolari y’Amerika mu mwaka w’imari utaha utangira muri Nyakanga (7).

Abanenga leta bavuga ko imisoro irimo gufasha gusa mu gusesagura kwa leta, aho kunoza serivisi za rubanda.

Ruto amaze gukora ingendo zo mu mahanga zirenga 50 kuva yaba Perezida mu 2022 – muri rusange bivuze ko kugeza ubu yagiye akora ingendo zo mu mahanga zirenga eshatu buri kwezi.

Ingamba zimwe zo kwizirika umukanda zashyizwe mu bikorwa, mu gihe habayeho kunenga icyo umwe mu bajyanama ba Perezida mu bukungu yemeye ko ari "ikibazo cy’uburyaryate bwo mu birenge" cy’ubutegetsi bwa Kenya.

Mu Kwakira (10) mu 2023, leta yahagaritse "ingendo zo mu mahanga zitari ingenzi", mu gikorwa kigamije kugabanya gusesagura amafaranga akoreshwa na leta.

Minisiteri zose n’inzego zose za leta na zo zategetswe kugabanyaho 10% ku ngengo y’imari zikoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa