Vanessa Mdee yabeshye ko atwite kubera impamvu itangaje
Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024
Vanessa Mdee ufite izina mu ruhando rwa Muzika, yagaragaje ko adatwite nyuma y’ibihuha byavugaga ko akuriwe.
Mu bihe bitambutse havuzwe cyane urukundo rwa Vanessa Mdee n’umukinnyi wa Filime akaba n’umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika uzwi nka Rotimi. Bagiye bavugwaho gusohokera ahantu hatandukanye by’umwihari ku masabukuru yabo.
Vanessa Mdee kuri ubu ufite abana babiri, yahakanye ko atwite uwa Gatatu, atangaza ko ari mubutembere bishyira abakunzi be mu rujijo. Yagize ati:”Erega n’ubundi ntabwo ntwite uretse ko mpaze nkaba nibereye mu butembere n’umukunzi wanjye. Iyi nda mubona irahaze rwose kandi si buri wese uyigira”.
Mbere gato Vanessa yari yatangaje ko agomba kuzashyira hanze amafoto yakorewe edit [Yahinduwe] kugira ngo yumve amagambo y’abantu [Blah Blah]. Mu mashusho yashyize hanze, yemeje ko ayo ariyo mashusho yari yarabasezeranyije kuzashyira hanze.
Benshi bagaragaje ko bishimiye ko uyu muhanzi afite umwana wa Gatatu munda , ati:”Uziko bimeze nk’aho uduhaye itangazo ry’uko umwana wa 3 ari mu nzira. Komerezaho Mdee, turagukunda”.
Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Vanessa Hau Mdee. Ni umuhanzikazi wo muri Tanzania wavutse mu 1988. Ni umuraperi , akaba umunyamakuru. Yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo A.Y , Ommy Dimpoz,…..
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *