skol
fortebet

M23 yishe abasirikare benshi ba FARDC ifata agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Agace kazwiho ubutunzi kamere bw’amabuye y’agaciro ka Rubaya,ubu karagenzurwa n’inyeshyamba za M23,zakubise inshuro FARDC n’abambari bayo bafatanyije ku rugamba.

Sponsored Ad

Rubaya iragenzurwa n’umutwe wa M23 nyuma y’imirwano ikaze bivugwa ko yaguyemo ingabo za Leta 67 , Wazalendo 45 n’ingabo z’u Burundi 32.

Amakuru avuga ko aka gace ariko Tshisekedi yari yahaye u Burundi ngo buhacukure amabuye y’agaciro ndetse biravugwa ko hari n’imbonerakure zafashwe mpiri na M23.

Iyi mirwano yatangiye mu gitondo,imirwano yamaze amasaha atandatu ntawe uratsimbura undi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30/04/2024, nibwo igisirikare cya ARC/M23 cyigaruriye Centre ya Rubaya, aho abenshi bakunze kwita kwa Mwangachuchu ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu ya ruguru.

M23 yirukanye FARDC n’abo bafatanyije muri Kabashumba, Bihambwe, Kishusha ari nabwo bahise binjira muri Rubaya nayo ifite uduce dutatu, kwa Mwangachuchu muri Cité nyirizina y’amabuye y’agaciro nyuma babona gufata Rubaya Centre.

Rubaya yibitseho amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan, mangano n’andi.

Umwe mu babyiboneye n’amaso avuga ko imirwano yatangiye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo aho ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo, FDLR, FDNB n’imbonerakure aribo babanje kwataka uduce twa Mushaki na Karuba bituma M23 ibirukankana ibageza mu Rubaya ariho haje kwatswa umuriro ukomeye.

Depite Ndayishimiye Justin intumwa ya rubanda ivuka muri ako gace ubwo yavuganaga n’isoko ya Rwandatribune iri Kibabi, yavuze ko M23 ariyo igenzura agace ka Rubaya kose ndetse n’ibirombe byacukurwagamo amabuye y’agaciro.

Iyi ntumwa ya Rubanda yahamije ko byibuze abarwanyi ba Wazalendo 45 bapfuye,abo mu ngabo z’u Burundi bapfuye bagera kuri 32, ingabo za Leta 67, abo atabashije kumenya neza ni abo muri FDLR.

Umwe mu barwanyi bo mu mutwe wa Mai mai ABAZUNGU, utakunze ko amazina ye atangazwa yabwiye Umunyamakuru wa Rwanda Tribune uri Goma ko Capt.Silansiye wa FDLR yakomerekeye muri iyo mirwano.

Hagati aho M23 kuri ubu yerekeje i Masisi kuri Zone, kuko baraye ahitwa ku Kibahi.
Bihambwe yafashwe mbere y’uko bafata Rubaya niho hari umuhanda ujya kuri Zone, mu gihe Rubaya yo hari umuhanda ukomeza ujya Gatoyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa