skol
fortebet

Itel yizihije imyaka icumi imaze mu Rwanda inamurika telefoni nshya zigezweho

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

- Itel yizihije imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda mu birori byabereye muri Marriot Hotel kuwa gatandatu
- Knowless yaririmbiye abatumirwa zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane
- Abakozi ba Itel babaye indashyikirwa barahembwe

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017, sosiyete icuruza amatelefone ya Itel yakoreye ibirori muri Marriot Hotel by’isabukuru y’imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda aho yanamuritse telefoni nshya zifite ikoranabuhanga rigezweho kuri ubu.

Itel yagize uruhare runini mu gukwirakwiza ikoranabuhanga n’itumanaho mu Rwanda binyuze muri telefoni zigendanwa yazanye mu Rwanda ziri ku biciro byiza binogeye wese kandi zifite ikoranabuhanga rikenewe mu buzima bwa buri munsi.

Itel ikorera mu bihugu birenga 50 ku isi,, mu Rwanda ikaba ihamaze imaka 10. Abayobozi ba Itel bavuga ko muri 2016 iyi sosiyete yagurishije milini 50 binayiha umwanya w’icyubahiro muri Afurika.

Ubwo muri Marriott Hotel kuri uyu wa Gatandatu haberaga ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka iyi sosiyete imaze ikorera mu Rwanda, umuyobozi wayo mu gihugu, Jason Zhang yavuze ko ubu Itel ari iya mbere muri Afurika mu kugirisha telefone nyinshi kubera ubwiza bwa telefone bagurisha kandi n’ibiciro no gukomera byose binyura abakiliya babo.

Muri ibi birori, abakozi ba Itel babaye indashyikirwa bakorera mu Rwanda ndetse na DRC barahembwe. Ibi birori byizihijwe kandi na Knowless waririmbiye abatumirwa zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane.

Ibi birori byahembwemo abakozi ba Itel bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bagiye bakora neza kurusha abandi, hanatangwa impano ku bakiliya batandukanye bari bitabiriye ibi birori.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa