SADC yirengagije ibyo u Rwanda rwifuza ifatira imyanzuro ikomeye M23
Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024
Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Amajyepfo,SADC, washimangiye ko utazahwema gutera inkunga ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo bubone igisubizo kirambye cy’amakimbirane yabaye karande mu Burasirazuba bwa Congo.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe SADC yakoreye I Lusaka muri Zambia,yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no muri Mozambique.
Iyi nama yashimangiye ko SADC itazacogora ku guha inkunga ya dipolomasi na gisirikare Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Yagize iti ” Inama yongeye gushimangira ko kohereza SAMIDRC ari ukugarura amahoro n’umutekano muri DRC kandi ko bihuye n’amasezerano ya SADC muri politiki, ubufatanye, umutekano ndetse n’amasezerano yo kwirwanaho.”
Ibi bije nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yandikiye Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iyisaba kudashyigikira ubutumwa bwa SAMIDRC.
Leta y’u Rwanda yavuze ko intambara itazakemura ikibazo kiri muri RDC ndetse ko leta ya RDC ikorana na FDLR irimo abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
U Rwanda rwibukije ko Congo yazanye izi ngabo za SADC gufatanya na FDLR na Wazalendo kugira ngo ice intege inzira ya politiki yari yemejwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC.
U Rwanda rwavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kimaze imyaka isaga 30 nyuma y’uko Interahamwe zakoze jenoside zihahungiye ntizamburwe intwaro ahubwo leta ya Zaire icyo gihe ikazitera inkunga none ubu ubutegetsi bwa RDC bukaba buzitera inkunga nyuma yo kwiyita FDLR.
Rukomeza ruvuga ko SADC yoherejwe kurwanya imitwe ijujubya RDC yose ariko yo yahisemo guhangana na M23 gusa ndetse yirengagiza amasezerano ya Nairobi na Luanda yo kwibanda ku biganiro bya politiki.
Kugeza ubu umutwe w’ingabo za SADC muri Kongo uhuriwemo ingabo zavuye mu bihugu bya Tanzaniya, Afurika y’Epfo na Malawi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *