skol
fortebet

Karinganire yajuririye indishyi mu rubanza rwa CG Rtd Gasana

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku itariki ya 11 Mata mu 2024, ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel, gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw.

Sponsored Ad

Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rwatangaje ko uyu mugabo wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano.

Ikindi urukiko rwavuzeho ni ikijyanye n’indishyi zasabwe na Karinganire zingana n’ibihumbi 365$ z’igihombo yatewe no gukoresha amafaranga yari yahawe n’abaturage b’i Karenge, mu gucukura amazi mu isambu ya Gasana. Uyu mugabo yari yasabye kandi miliyoni 100Frw nk’indishyi y’akababaro na miliyoni 5Frw nk’igihembo cya avoka. Urukiko rwemeje ko ibi byose nta shingiro bifite.

Icyemezo cy’uru rukiko kundishyi zatswe n’ umuryango wa Karinganire nti cyakiriwe neza n’uyu muryango wahisemokugita bajurira.

Umufasha wa Karinganire avuga ko batumva neza uburyo icyemezo cy’urukiko cyatesheje agaciro indishyi batse, nyamara ngo ibyo umugabo we yakoreye CG (Rtd) Gasana Emmanuel bigize ikiguzi kinini kandi bari bumvikanyeho.

Ati” niba bavuga ko Iperereza ryaberetse ko karinganire yacukuye amazi mu isambu ya Gasana n’ibimenyetso bibigaragaza bikaba bihari, kandi amazi ari aye kugiti cye Atari ayabaturage, kuki yahanagurwaho icyaha cyo kwakira indoke kandi ibyamukorewe bisaba amafaranga?”

Akomeza avuga ko kuba nyirubwite yemera ko ibyakorewe mu isambu ye atabyishyuye ,nabyo bikwiye gushimangira impamvu y’indishyi karinganire yaka. Bityo ko icyaha cyo kwakira indoke Atari kugihanagurwaho.

Umuryango wa Karinganire kandi ngo ntibemera icyemezo cy’urukiko ruvuga ko rutakiriye ikirego cy’indishyi kuko cyatanzwe mu mazina ya Karinganire.

Bibaza impamvu kitakirwa nyamara campani basaba ko yari gutanga ikirego yanditse kuri karinganire,ariwe nyirayo, ikirenze kuri ibyo akaba ariwe uri kubazwa ibirebana nayo byose.

Uku bimeze, ngo nibyo byatumye Umuryango wa karinganire utanga ubujurire bwawo ku mwanzuro w’indishyi bagombaga guhabwa ntibihabwe agaciro.

Umudamu wa karinganire yabwiye Umuryango ko bamaze gutanga ubujurire, icyakora ngo ntibarasubizwa kuri ubwo bujurire batanze.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Ibyaha akurikiranyweho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

Ngo muri Gicurasi 2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana. Ngo ageze muri Karenge, yahuye n’ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.

Icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.

Ku wa 25 Gicurasi 2022, Gasana ngo ari kumwe n’abayobozi b’uturere n’ab’inzego z’umutekano, basuye uwo mushinga barawushima. Nyuma y’iminsi itatu, Karinganire yandikiye Gasana, amusaba rendez-vous kugira ngo amugaragarize imbogamizi ziri mu mushinga, bityo amukorere n’ubuvugizi.

Icyo gihe bahuriye kuri hotel i Nyagatare, baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi y’ubutaka harimo amazi.

Karinganire yagiye gupima ya sambu ya Gasana, asanga harimo amazi. Gasana ngo yamusabye ko yamufasha ayo mazi akazamurwa, akajya akoreshwa mu kuhira mu murima wa macadamia bityo akazabiheraho amukorera ubuvugizi ashaka.

Icyo gihe Karinganire yakoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima.

Tariki 4 Nyakanga 2022, amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana, mu bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw.

Ibimenyetso byagaragajwe mu rukiko ni uko ngo RIB ubwayo yageze mu isambu ya Gasana tariki 27 Ukwakira 2023, isanga hari pompe zicomekwaho imipira ijyana amazi mu murima n’umuriro w’amashanyarazi wifashishwa kugira ngo izo mashini zikore.

Ikindi ni amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze.

Mu iburana rya Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire kuri hotel i Nyagatare, ko rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura no mu murima we. Yemera ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura ariko akagaragaza ko byakozwe mu nyungu z’abaturage bagombaga kugezwaho ayo mazi.

Yabwiye Urukiko ko yahagaritse Karinganire kuko yari amaze kumenya amakuru ko hari abantu uwo rwiyemezamirimo yambuye ababeshya kubaha amazi ariko ntabikore akabambura arenga miliyoni 300 Frw.

Kuri ubu Karinganire arafunzwe kubera kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya nubwo yatanze amakuru ku mikorere y’ibyaha bya Gasana Emmanuel.

Gasana kandi yagaragaje ko ubuhamya bwa Karinganire burimo ibinyoma ngo kuko yashakaga kumwihimuraho nyuma y’uko bamuhagaritse gukora ndetse bakanamufunga kubera uburiganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa