skol
fortebet

Abantu icumi bamaze kwicwa n’ibiza bitewe n’imvura mu minsi 10 gusa mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe ubutabazi yavuze ko imvura imaze iminsi igwa cyane hirya no hino mu gihugu imaze guhitana abantu 10 mu minsi 10 gusa.

Sponsored Ad

Mu bahitanwe nayo, harimo abo muri Rutsiro babiri bapfuye ejo barimo uwagwiriwe n’inkangu ndetse n’uwakubiswe n’inkuba.

Muri Burera,mu murenge wa Rugarama,imvura yaraye iguye kuri uyu wa 29 Mata,yatwaye inzu n’imyaka biturutse ku mazi yavuye mu birunga yinjira mu ngo z’abaturage.

Mukamana Soline,Umuyobozi w’Akarere ka Burera yavuze ko iyi mvura yangije byinshi ndetse ko abaturage bagizweho ingaruka nayo badatuye mu manegeka.

Imiryango 11 yasenyewe nayo mazi igizwe n’abantu barenga 40.

Iyi mvura kandi yatwaye imyaka myinshi y’abaturage irimo Ibirayi,tungurusumu,ibigori n’ibindi ndetse ngo nta cyaramuwe.

Meya Mukamana yabwiye RBA ati "Turimo gushakisha uburyo twabaha ubutbazi bwihuse,tubashakira aho kuba hanyuma tukazashakisha nyuma uko bazubakirwa."

Mu bantu bakomeretse harimo mudamu n’umwana w’imyaka itandatu.Aba bari gukurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Rugarama,ntabwo bameze nabi.Ubuyobozi bwabimenye burabaganiriza ndetse bubaha ubufasha.

Ku rundi ruhande,imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye byo mu karere ka Musanze, yatumye umugezi wa Mpenge wuzura.

Kuzura kwawo kwakomye mu nkokora ubuhahirane bw’abatuye mu Murenge wa Muhoza, by’umwihariko abaturage bava mu Kagari ka Cyabararika bajya mu mirimo mu Mujyi wa Musanze.

MINEMA iravuga ko mu minsi ine ya mbere y’ukwezi kwa Gatanu hazagwa imvura nyinshi cyane mu gihugu by’umwihariko mu turere twa Burera,Musanze Rubavu n’ahandi mu ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.

Abanyarwanda barakangurirwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ibiza ku buryo imvura itabatwara ubuzima bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa