skol
fortebet

Ubwato bukora nka Hoteli mu Kivu bwakoze impanuka

Yanditswe: Tuesday 30, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwato bwa Hoteli, ya mbere y’u Rwanda ireremba hejuru y’amazi y’ikiyaga cya Kivu Mantis Kivu Queen uBuranga, bwarohamye mu karere ka Nyamasheke nyuma y’uko umusare wabwo agonze urutare.

Sponsored Ad

Ubu bwato bukora nka hotel bwa Mantis Kivu Queen uBuranga,bwakoze iyi mpanuka ku wa Mbere mu masaha y’igitondo,bugonga ibuye hagati mu Kivu ubwo bwari bugeze mu mazi ari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano ku gice cyo mu Kagari ka Ninzi.

Bumaze kugonga iryo buye, bwahagamye aho. Abantu bari baburimo, bavanywemo nta kibazo bagize, bukurwa aho bushyirwa ku nkombe aho buri kugenzurirwa niba butarangiritse.

Hakoreshejwe ubwato bundi, burabunyeganyeza, buva aho. Umutangabuhamya ati “ntabwo bwarohamye, ni uko kugonga cyangwa se guhagama kwabayeho. Ubu buracyari ku nkombe, bagomba kubukorera isuzuma kugira ngo barebe niba ntacyo bwabaye”.

Ubu bwato burimo hoteli y’ibyumba 10 bifite umwihariko utandukanye. Ubu bwato kandi bufite restaurant n’akabari, “piscine” na “jacuzzi” hamwe n’umwanya munini wo hanze ufasha abashyitsi kuruhuka mu gihe bari gutembera mu Kiyaga cya Kivu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa