skol
fortebet

Muhire Kevin yirekuye agira inama Perezida wa Rayon Sports ku byerekeye kugura abakinnyi

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yatangaje ko Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele akwiye guhindura abajyanama n’abamugurira abakinnyi kuko gusinyisha abo wakoresheje igeragezwa bitakigezweho.

Sponsored Ad

Ibi uyu mukinnyi yabitangaje nyuma y’aho ikipe ye yari imaze kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro itsinze Gasogi United igitego 1-0.

Muhire Kevin umaze kuba inararibonye mu mupira w’amaguru cyane ko yanakinnye no hanze y’u Rwanda,yavuze ko iyo ushaka umukinnyi mwiza umukurikirana bityo abakora igeragezwa nta kigenda.

Ati: "Bibande mu kugura abakinnyi, ntibagendere mu bakinnyi bavugwa cyane. Iyo ushaka umukinnyi mwiza ujya kumwirebera, iyo ushaka umukinnyi mwiza urashora. Byaruta ukagura abakinnyi batatu beza aho kugira ngo ugure 10 badashoboye."

Yakomeje agira ati "Nta mukinnyi mwiza ukora igerageza. Niba ushaka umukinnyi mwiza, genda umugure. Nihakomeza kuzamo iby’igerageza, tuzahora gutya, n’umwaka utaha ntaho tuzagera."

Abajijwe niba abona hari icyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye guhindura uyu munsi, butakoze mu myaka ine ishize, Muhire Kevin yasabye Perezida w’iyi Kipe, Uwayezu Jean Fidèle, guhindura abamugurira abakinnyi n’abamugira inama.

Ati "Ikipe igira Umuyobozi wa Tekinike cyangwa abandi bashinzwe kugura abakinnyi. Ntabwo wambwira ngo uri Perezida cyangwa uri Umunyamabanga, ugiye kugura abakinnyi. Mu makipe yacu usanga ntabo tugira, ugasanga umuntu ashaka gukora ibintu byose ari umwe."

Yongeyeho ati "Ku bwanjye, Perezida arahari, arumva, akora ibishoboka byose kugira ngo Rayon Sports itere imbere. Baramubeshye kenshi cyane, aho bigeze ubu ni we ukwiye gufata umwanzuro, akamenya icyo akeneye kubaka."

Yongeyeho ati’:’ Perezida wa Rayon Sports amaze kumenya umupira, aho bigeze nahindure abajyanama n’abamugurira abakinnyi kuko birababaje kubona Rayon Sports idatwara igikombe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa