skol
fortebet

Umugabo yanigiye umugore we ku bitaro kubera kubura amafaranga yo kumuvuza

Yanditswe: Wednesday 08, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusaza yatawe muri yombi nyuma yo kuniga umugore we amusanze ku buriri bw’ibitaro,bikamuviramo gupfa nyuma, kubera ko atashoboraga kumwishyurira amafaranga yo kwivuza.

Sponsored Ad

Umushinjacyaha w’agace ka Jackson,muri Amerika, Jean Peters Baker, yatangaje ko Ronnie Wiggs w’imyaka 76 aregwa ubwicanyi bwo ku rwego rwa kabiri bijyanye n’urupfu rw’umugore we, wapfuye ku wa gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi, i Independence, mu nkengero z’umujyi wa Kansas.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko ku cyateye ubu bwicanyi, Wiggs yabwiye abapolisi ko yashakaga kwicira umugore we mu bitaro ari gukorerwa dialyse.

Ahagana mu ma saa 11:30 z’ijoro ryo ku wa gatanu, tariki ya 3 Gicurasi, umupolisi utari ku kazi mu bitaro i Independence muri Missouri yahamagawe muri ICU kubera gukeka ubugizi bwa nabi.

Uyu mupolisi yasanze uyu mugore asa n’uwapfuye, ariko abaganga bashoboye kumubyutsa no kumujyana mu ishami ry’ubuvuzi bwihutirwa, nk’uko raporo ibivuga.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, abaganga babwiye abayobozi ko bumvise Ronnie Wiggs, umugabo w’uyu mugore, agira ati: “Nabikoze. Namwishe. Namunize. ”
WDAF ivuga ko Wiggs yatawe muri yombi ajyanwa ku ishami rya polisi rya Independence.

Uyu mugabo byemejwe ko yanigiye umugore we ku buriri bw’ibitaro kubera kubura amafaranga yo kumuvuza

Umugore wa Wiggs ntabwo yahise apfa igihe byabaga, ariko nyuma yaje gukurwa ku mashini ifasha umuntu kubaho kubera ko ubwonko butakoraga neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa