skol
fortebet

Aline uzwi nka Bijoux muri Bamenya yasubije abantu benshi bamaze igihe bibaza ku miterere n’ingano y’umubiri we[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri Bamenya Series, yavuze ko atigeze yiyongeresha ikibuno ndetse ko atigeze afungwa nk’uko byavuzwe.

Sponsored Ad

Hamaze iminsi inkuru z’uko uyu mukobwa yaba yariyongeresheje bitewe n’uburyo yabyibushyemo ndetse n’imiterereye y’umubiri we.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bijoux yavuze ko atigeze yiyongeresha ndetse ko nta n’imiti akoresha ahubwo kubyibuha kwe biterwa n’ibiryo arya.

Ati“umva nkubwire, umuntu uguheruka 2005 n’ukubona ubu ntabwo mutandukanye?(…) Umuntu arahinduka. Njyewe indyo ndya niyo ituma mpinduka. Abantu batangiye bavuga ngo ni application none abandi ngo ni ibintu nywa.”

Yakomeje kandi avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutigeze rumutumizaho kubera ko ngo yiyongeresheje, bikaba byose ari ibinyoma.

Ati“si nk’abantu bavuze ngo ndafunze kubera kwiyongeresha. Ntabwo nari ndi mu Rwanda, abantu bajya kumenya iriya nkuru, abantu barampamagaye bumva telefoni yanjye ntabwo iriho, nsanga message, kuri WhatsApp bampamagara video call, mpamagara umuntu ndamubaza nti se habaye iki? Bati ntabwo wabonye inkuru? Ngo urafunzwe.”

“Abantu benshi ni kumwe babona inkuru hejuru batasomye, ngo bamfungiye ko niyongeresheje, ngo natawe muri yombi kubera kwiyongeresha.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2021, nibwo inkuru y’uko Bijoux wo muri Bamenya yafunzwe azira kwiyongeresha, gusa nta rwego na rumwe rwigeze rwemeza aya makuru.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa