skol
fortebet

Bijoux wo muri Bamenya yasomaniye ku karubanda na Samusure

Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Aline wamenyekanye cyane ku izina rya Bijoux akina yitwa muri filime y’uruherekane izwi nka Bamenya Series, yasomanye na Samusure mu kiganiro aba bombi bagiriye ku ISIMBI TV. Nkuko byagaragaye mu mashusho, Samusure yari yishimiye cyane ukuntu Bijoux yaje mu kiganiro asa maze asabwa n’amarangamutima asoma Bijoux.

Sponsored Ad

Muri iki kiganiro aba bombi bagiriye ku ISIMBI TV kandi, Bijoux wo muri Bamenya yakuyeho urujijo ku bijyanye no kwiyongeresha ikibuno cye byavuzwe mu minsi ishize aho yavuze ko ataribyo ahubwo ko ari imihindagurikiye y’umubiri we.

Yagize ati « Oya ntabwo aribyo ahubwo ni kwakundi umubiri uhinduka ». Bijoux yongeyeho ko indyo arya ariyo ituma ahinduka. Yagize ati « Njyewe indyo ndya niyo ituma mpinduka ».

Bijoux akaba aherutse no gusaba Niyitegeka Gratien wamenyekanye ku mazina ya Papa Sava kubera filime y’uruhererekane akinamo yitwa Papa Sava, ko yamurongora. Ibi Bijoux yabisabiye Papa Sava mu kuganiro aba bombi bagiranye na Isimbi Tv.

Muri iki kiganiro Bijoux yavuze ukuntu yahuye na Papa Sava bwa mbere ndetse anahishura kuva kera yamukundaga akagerageza no kubimwereka gusa Papa Sava ntabwo yigeze abyitaho cyane.

Mu gutangira iki kiganiro, Bijoux yavuze ko yahuye na Papa Sava bwa mbere mu mwaka wa 2016 aho bahuriye mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime ya Seburikoko.

Bijoux yavuze ko icyo gihe yabonaga Papa Sava yiyemera ndetse atanavuga menshi akabifata nkaho yirata gusa ngo uko iminsi yagiye yicuma nuko ubucuti bwabo bwagiye bukura, Bijoux yaje gusanga Papa Sava atiyemera nkuko yari yarabimukekeye.

Bijoux yakomeje avuga ko kuva kera yakunze Papa Sava ndetse akagerageza no kubimwereka gusa Papa Sava ntiyabiha agaciro cyane ahubwo we akamufata nk’inshuti ye bisanzwe.

Muri iki kiganiro cyaranzwe no guseka cyane kandi Bijoux yasabye Papa Sava ko yamurongora dore ko afite amafaranga kandi akaba afite n’ubushobozi bwo kurongora. Ibi Bijoux yabisabye Papa Sava nyuma yuko hashize igihe kinini Papa Sava aterekana umukunzi we.

Mu gusoza ikiganiro, Bijoux yavuze ko hari ibintu byinshi akundira Papa Sava birimo gutuza no gukora ibintu ku murongo. Bijoux kuri ubu wambitswe impeta n’umusore bakundana yavuze ko nawe ubukwe bwe buri mu minsi ya vuba icyorezo cya Covid-19 nikigabanya ubukana ubukwe bukemererws kuba, ubwe nabwo buzahita buba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa