skol
fortebet

Kirehe : Umuforomo yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya umubyeyi wari uje kubyara

Yanditswe: Monday 26, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuforomo ukora ku kigo Nderabuzima cya Mahama mu Karere ka Kirehe yataye muri yombi akekwaho gusambanya ku gahato Umugore wari wagiye kubyarira kuri iki kigo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu karere ka Kirehe ,rwataye muri yombi ,umugabo ufite imyaka 46 ukekwaho gusambanya ku gahato wari wagiye kubyarira ku kigenderabuzima cya Mahama yakoreragaho.
Amakuru avuga ko kuwa Gatanu tariki 23 Kamena 2023 aribwo uwo mugabo usanzwe ari umuforomo ku kigo Nderabuzima cya Mahama mu Murenge (...)

Sponsored Ad

Umuforomo ukora ku kigo Nderabuzima cya Mahama mu Karere ka Kirehe yataye muri yombi akekwaho gusambanya ku gahato Umugore wari wagiye kubyarira kuri iki kigo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu karere ka Kirehe ,rwataye muri yombi ,umugabo ufite imyaka 46 ukekwaho gusambanya ku gahato wari wagiye kubyarira ku kigenderabuzima cya Mahama yakoreragaho.

Amakuru avuga ko kuwa Gatanu tariki 23 Kamena 2023 aribwo uwo mugabo usanzwe ari umuforomo ku kigo Nderabuzima cya Mahama mu Murenge wa Mahama aribwo yakoze icyaha akekwaho cyo gusambanya ku gahato Umugore ufite imyaka 23 wari wagiye kubyarirayo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB,rwemeje ko uwo muforomo yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe ndetse harimo gukorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Umushinjacyaha.

Umuvugizi w’u Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aganira na Igihe.com ,yavuze ko RIB yihanangiriza abantu bafite imyitwarire nk’iyo ibaganisha ku byaha bikomeye, ibasaba kubireka.

Yagize ati “Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzishora mu byaha nk’ibyo. Ni ubunyamwuga buke kandi ni ibikorwa bihanwa n’amategeko, gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamokorera ibyaha nk’ibyo. RIB irashishikariza abantu bose ko bakwirinda gukora icyaha nk’iki kuko ugikoze wese atazihanganirwa, azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe nicyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frws.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa