skol
fortebet

Miss Kirenga Albina yavuze ku bivugwa ko ari indaya y’abazungu[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Miss Albina Sydney Kirenga wamenyekanye nyuma yo kuba Miss Popular Elegance Rwanda 2016, akaba avugako ubusanzwe yikundira abantu batari ibikara nyuma y’uko agiye ashinjwa kuba indaya y’abazungu.

Sponsored Ad

Miss Albina aganira na ISIMBI TV yagize ati: “Nkunda abantu binzobe cyangwa imibiri yombi byaba akarusho akaba ari umuzungu.”Yakomeje avuga ko ikintu kimubabaza cyane ndetse kikamutera n’agahinda, ari kuba abantu bakunda kumwita indaya y’abazungu.

Miss Albina wagiye avugwa mu rukundo n’abazungu yakomeje avuga ko imbuga nkoranyambaga kuri ubu zashyize igorora abanzi b’abantu,yagize ati :”Social Media kuri ubu nta muntu ugishyiramo imiyaga, umwanzi araza akagutuka atitangiriye.”

“Kubera nkunda kubyina, hari abanyita umumansuzi, kandi abamansuzi babita indaya, njye bakunda kunyita indaya y’abanzungu.” Kuri ubu Albina akaba nta mukunzi afite kuko umusore w’umuzungu bagiranye ibihe byiza i Kigali aho banabanaga mu nzu imwe bivugwa ko akomoka mu gihugu cy’u Budage batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa