skol
fortebet

Reba impamvu 3 zisekeje abagore biha iyo baca abagabo babo inyuma

Yanditswe: Friday 05, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Bijya bibaho mu mubano w’abakundana ugasanga umugore aciye umugabo we inyuma atitaye ku ngaruka bishobora kumugiraho zitandukanye aho bishobora no kurangira urugo rusenyutse cyangwa bakaba bakuramo indwara nyinshi.

Sponsored Ad

Uzasanga abagore benshi bajyenda biha impamvu zo guca inyuma abo bashakanye ntacyo bitwaye, bamwe ugasanga baravuga ko babishyura nabo ibyo baba barabakoreye abandi bakabikora nkana bavuga ko ntacyo bitwaye kuko baba bumva ko bagomba kugira ibyishimo, abandi bakavuga ko kubikora nta cyaha kirimo, abandi bakavuga ko nta mategeko abahana.

Usanga kandi akenshi abantu biha bene izi mpamvu nta na gihamya bafite ko abo bagiye kuryamana batabanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa se babizere ko ibanga ryabo ryaguma mu bubiko n’ubwo akarenze umunwa karushya ihamagara.

Dore impamvu zidasanzwe abagore biha iyo bagiye guca inyuma abagabo babo.

1. Kuko abagabo babo bafite abagore benshi.

Abagabo bafite abagore benshi bakunze no guhura n’ikibazo cyo gucibwa inyuma nabo bakundana nubwo rimwe na rimwe batabimenya kuko baba bafite abagore benshi bitaho cyane, bamwe muri abo bagore bavuga ko kuba umugabo wabo ahura n’abagabo benshi nabo bitababuza nabo kubikora.

2. Bahabwa urukundo ruke

Abagore benshi baba bifuza urukundo rwo ku kigero cyo hejuru gusa ugasanga rimwe rimwe ntibanabasha kubibwira abagabo babo, ngo babasobanurire uko bumva ikigero cy’urukundo gikwiye kuba kingana. Niba uri umugore ushaka gusohoka kane ku cyumweru ntubibwire umugabo wawe yabibwirwa ni iki?

3. Kudasohoka

Iki cyo kudasohoka cyo kirihariye cyane kuko ntabwo abagore bo bice by’icyaro wabasanga basaba kenshi abagabo babo kubasohokana ahubwo umugore w’umugi we aba yihariye mu kubwira umukunzi we akwiye kumusohokana kenshi gashoboka buri cyumweru ndetse akanamujyana muri parike buri mpera z’ukwezi.

Ibitekerezo

  • Impamvu se kuki wumva ko zisekeje? Noneho izabagabo zo zirashimishije sibyo. Ubundi umunyamakuru w’umwuga ntabwo yandikana amarangamutima. Iyi nkuru ugisoma titre uhita ubona ikigero usuzuguramo abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa