skol
startimes

Reba imyaka abagore/abakobwa baryoherwamo no gutera akabariro

Ad Restricted   Yanditswe na: Martin Munezero 22 November 2020 Yasuwe: 9635

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano mpuzabitsina biryohera cyane urubyiruko by’umwihariko abafite hagati y’imyaka 20 na 30 kuko akenshi aribwo batangira guhura n’abakunzi babo ba mbere no kugirana ibihe byiza mu bihe bitandukanye.

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na “Natural Cycles” bwagaragaje ko abagore ibihe byabo byo kuryoherwa no gukora imibonano mpuzabitsina babyinjiramo neza igihe bagejeje ku myaka 36.

Mu bagore bagera ku bihumbi 2600 babajijwe ku bijyanye n’ubunararibonye bafite mu kwishimira, kugira ubushake ndetse no kuryoherwa gukora imibonano mpuzabitsina, ibisubizo byabo byasuzumwe n’amatsinda atatu, irigizwe n’abantu bafite munsi y’imyaka 23, iry’abafite hagati y’imyaka 23 na 35 ndetse n’irindi ry’abafite imyaka 36 kuzamura.

Ibisubizo aba bagore batanze cyane ikijyanye n’uburyo ibyiyumviro byabo bibakururira gukora bakanaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina, nibura umunani mu icumi babajijwe bagaragaje ko mu gihe cy’imyaka 36 aribwo bumvaga baryohewe cyane no gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri ubwo bushakashatsi bane mu bagore icumi babajijwe bafite imyaka hagati ya 23-35 bo basubije ko banezezwa n’uburyo bagaragara inyuma kimwe na barindwi mu icumi babajijwe bari munsi y’imyaka 23 na bo basubije ko bashimishwa n’imiterere yabo igaragarira amaso.

Mu bagore babajijwe, 1/3 bavuze ko bashobora gukora imibonano mpuzabisina kabiri mu cyumweru, abarenga 1/5 bavuze ko babikora nibura gatatu mu cyumweru hanyuma abari munsi ya 1/5 bavuga ko babikora rimwe mu cyumweru.

Ibindi byavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko umugore umwe nibura muri batatu yumva igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyamara igihe kirekire hanyuma umwe mu icumi wenyine ni we wumva iki gikorwa cyo guhuza urugwiro cyamara akanya gato cyane.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bamenya yahishuye umukobwa akunda byo gupfa akomoza no ku bukwe...

Umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya bitewe n’iyi...
2 March 2021 Yasuwe: 6777 0

Umugore yafashe ingamba zo kujya aha igihano gitangaje umugabo we mugihe...

Ni inkuru idasanzwe, aho umugore avugako yafashe ingamba zo kujya aha...
1 March 2021 Yasuwe: 5652 0

Yakuyemo umwenda w’imbere awambara nk’agapfukamunwa nyuma yo kwangirwa kugura...

Umugore wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yakoze agashya ubwo yari agiye...
27 February 2021 Yasuwe: 5772 0

Reba bimwe ugomba kumenya niba witegura kubyara kugira ngo umwana...

Biragoye cyane kuba umuryango wabona umwana ngo ubure kubona impinduka mu...
24 February 2021 Yasuwe: 4317 0

Umugabo n’umugore bari barabuze urubyaro barihebye babyariye rimwe abana...

Umugabo n’umugore bari bamaze imyaka myinshi bategereje urubyaro barahebye,...
24 February 2021 Yasuwe: 5019 0

Yishe umugore we utwite amusunitse ku musozi aho bagiye kwifotoza

Umugabo witwa Hakan Aysal w’imyaka 40 yafunzwe ashinjwa gusohokana umugore...
24 February 2021 Yasuwe: 5311 0