skol
fortebet

Reba uburyo 5 bwizewe bushobora gutuma imibonano mpuzabitsina iryoha

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Usanga ingo nyinshi ziki gihe zisenywa no gutera akabariro nabi,mu buryo budashimishije,ugerageza uburyo bushoboka bwose mu buriri ngo umushimishe,ariko bikarangira nubundi batagenze nkuko wabyifuzaga.
Hari ikibazo ukunda kwibaza,ukunda imibonano mpuzabitsina cyane kandi ukunda n’umugore wawe,ariko ntunjya umushimisha mu binjyanye no gutera akabariro,wibaza icyo wakora?
Twakuzaniye uburyo 10 ushobora gukoresha maze mugashimishanya mwese:
1.Ishimire ubwawe kwambara ubusa wese
Abagore (...)

Sponsored Ad

Usanga ingo nyinshi ziki gihe zisenywa no gutera akabariro nabi,mu buryo budashimishije,ugerageza uburyo bushoboka bwose mu buriri ngo umushimishe,ariko bikarangira nubundi batagenze nkuko wabyifuzaga.

Hari ikibazo ukunda kwibaza,ukunda imibonano mpuzabitsina cyane kandi ukunda n’umugore wawe,ariko ntunjya umushimisha mu binjyanye no gutera akabariro,wibaza icyo wakora?

Twakuzaniye uburyo 10 ushobora gukoresha maze mugashimishanya mwese:

1.Ishimire ubwawe kwambara ubusa wese

Abagore baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina biturutse ku mibiri yabo,bityo niba ushaka ko wowe n’umugore wawe muryoherwa n’imibonano mpuzabitsina njya umusaba ko mwese mwakwambara ubusa hanyuma imibiri ikabona uko ikoranaho.

2.Banza utegure umugore wawe

Tekereza kuri ibyo bihe mu gihe mwese mukoze imibonano mpuzabitsina muyishaka,ushobora kuba uje unaniwe kubera akazi hanyuma ugahita wikorera imibonano mpuzabitsina nko kurangiza umuhango,icyo gihe ntabwo uzaryoherwa yewe n’umugore ntabwo imibonano mpuzabitsina izamuryohera,niyo wamutegura umukorera nka ka masaje koroheje ugerageza no kugera ku bice bye by’ibanga ibi bizatuma akora imibonano mpuzabitsina ayishaka kandi nawe uyishaka,wihubuka.

3.Banza ushyire mu bwonko ibyo ugiye gukora

Uku ni ukuri,kandi ni n’ingenzi,mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina bitakurimo,ntabwo nyine ubwo izaryoha,icyo usabwa ni,niba uvuga ko ugiye gutera akabariro,iyumvishe koko ko aribyo ugiye gushyiraho umutima nta bindi uri butekereze uretse igikorwa uriho,ibi bizatuma ugikorana ubushake nta kabuza.

4.Baza umugore wawe uburyo bwiza wateramo akabariro maze akaryoherwa

“Abagabo benshi bigirira icyizere,ku buryo bumva ko icyo bari gukora aricyo cyo”,ariko nyamara niba ushaka gushimisha umugore wawe mu gutera akabariro,mubaze uburyo bwiza wakoramo icyo gikorwa maze akanyurwa,hari igihe we aba yikundira gutera akabariro yicaye,aryamye,apfukamye…..!!wikwiyizera wowe baza umugore wawe.

5.Ba ari wowe utangira

Niba ugiye gutera akabariro n’umugore wawe ntabwo ariwe ugomba kubigusaba,ahubwo ni wowe ugomba kubanza maze ukamwegera kandi ntabwo ubimusaba mu magambo,ahubwo bitangira umukorakora buhoro buhoro kugeza igihe nawe yumviye abishatse,icyo gihe imibonano mpuzabitsina yanyu iraryoha.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa