startimes

Reba uko wakwambara uri mu rugo bikaba akarusho mugihe uri kumwe n’umugabo wawe

Ad Restricted   Yanditswe na: Martin Munezero 12 June 2020 Yasuwe: 12097

Ni byiza kumenya uburyo witwara imbere yuwo mwashakanye, yaba muri mwenyine cyangwa igihe mufite abashyitsi mu rugo rwanyu. ni byiza cyane ariko kumenya uburyo ukwiye kwambara mu gihe uri hanze ndetse n’igihe uri mu rugo bikaba akarusho mu gihe uri kumwe n’umugabo wawe / umukunzi wawe.


Nkuko tubikesha urubuga rwa sexyconfidence, ngo uburyo wambaye biri mu bintu byibanze bikurura umugabo wawe bityo akishimira kuba muri kumwe murako kanya.

Hari abumva ko kwambara ukikwiza ari byiza ndetse bakumva ko ari kimwe mu biranga umubyeyi cyangwa umukobwa ufite umuco. ariko burya kwambara ukikwiza ngo bigira naho bigarukira kuko byaba bibabaje mu gihe wambaye ukikwiza uri kumwe n’umugabo wawe munzu.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko nkuko hari umwambaro wagenewe kwambarwa mu gihe ugiye mugikoni guteka, ni nako hari imyambaro wagakwiye kwambara mu gihe uri kumwe nuwo mwashakanye.

Samantha ni inzobere mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye aho yatangarije uru rubuga rwa sexyconfidence ko buretse kuba kwambara utwenda tugaragaza imiterere y’umubiri wawe byahindura imitekerereze y’umugabo n’undi wese muri kumwe, ngo ni kimwe mubyatuma uwo muri kumwe akubonamo ubwiza niyo bwaba budahari.

Iyi nzobere mubijyanye n’imibanire avuga ko umugore akwiye kumenya gutandukanye imyambaro yambara bitewe n’aho agiye cyangwa nabo ari kumwe nabo.

Samantha yagize ati:” Hari imyenda wambara uri kumwe n’umugabo wawe mwenyine, iyo wambara uri kumwe n’abandi bantu basanzwe (abashyitsi, n’abandi), iyo ukwiye kwambara mu gihe uri kumwe n’abana bakiri bato, iyo ukwiye kwambara mu gihe usohokanye n’umukunzi wawe mugiye kuruhuka (mu kinyarwanda cy’ubu benshi bita kuryoshya) ndetse ukagira n’imyenda ukwiye kwambara mu gihe ugiye gusenga cyangwa gusura abantu bakuze (kwa nyirabuke n’ahandi wasanga abasaza n’abakecuru)”.

Iyi myambaro yose ariko, Samantha avuga ko ukwiye kuyirutisha umwambaro wambara uri kumwe n’umugabo wawe mugihe muba muri mwenyine kuko ariwo mwenda utuma uwo muri kumwe ahindura ibitekerezo no kuba akwiyumvamo birushijeho.

Iyi nzobere yakanguriye abagore bafite abagabo ko bajya bazirikana kwirekura mu myambarire mu gihe bari kumwe n’abo bashakanye kandi ibi bigakorwa niyo ntagahunda yo gukora imibonano mpuzabitsina yaba ihari.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ndagisha inama: Umugabo wanjye arangarira cyane inkumi niyo turi...

Hashize imyaka irenga 3 nsezeranye n’ umugabo wanjye tukaba tumaze no...
20 June 2020 Yasuwe: 1780 0

Miss Kirenga Albina yavuze ku bivugwa ko ari indaya y’abazungu[AMAFOTO]

Miss Albina Sydney Kirenga wamenyekanye nyuma yo kuba Miss Popular Elegance...
18 June 2020 Yasuwe: 9517 0

Reba amabanga umukobwa adakeneye ko umusore amenya

Abagore bateye ukwabo mu bintu by’ubuzima ku buryo uko ubabona inyuma niko...
17 June 2020 Yasuwe: 15546 0

Reba uko wakwambara uri mu rugo bikaba akarusho mugihe uri kumwe n’umugabo...

Ni byiza kumenya uburyo witwara imbere yuwo mwashakanye, yaba muri mwenyine...
12 June 2020 Yasuwe: 12097 0

Reba amakosa 10 abantu bakunze gukora mugitondo bigatuma birirwana...

Hari igihe umuntu ava mu buriri akiriranwa umushiha kandi atazi neza...
11 June 2020 Yasuwe: 5323 0

Menya igitera abagore bamwe guhora bashaka gutera akabariro

Ubusanzwe abagore bagira ubushake buke mu gukora imibonano mpuzabitsina...
10 June 2020 Yasuwe: 11555 1