skol
fortebet

Dore impamvu ituma abagore benshi banga gukoresha agakingirizo kurusha abagabo

Yanditswe: Thursday 10, May 2018

Sponsored Ad

skol

Agakingirizo kari mu bintu by’ibanze bifasha abakundana gukora imibonano mpuzabitsina kwirinda indwara zinyuranye ndetse no kuba baterana inda zitateganyijwe, ariko rimwe na rimwe usanga hari abaore / abakobwa banga gukoresha agakingirizo kubera ko kagabanya uburyohe mu gihe cyo guhuza igitsina.

Sponsored Ad

Bitewe n’uburyo benshi mu bagabo usanga banga gukoresha agakingirizo, bakunze gufata abakunzi babo bakabajyana kwa muganga kugira ngo babasuzume indwara zishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina hanyuma bakajya batera akabariro ntacyo bikanga.

Burya nubwo abagabo badakunda gukoresha agakingirizo, abahanga mu bushakashatsi batahuye ko abagore banga cyane gukoresha agakingirizo kurusha uko abagabo babyanga.

Izi ni zimwe mu mpamvu zigaragaza uburyo abagore benshi badakunda gukoresha agakingirizo kurusha abagabo

Agakingirizo gatuma abagore benshi batiyumvamo neza igikorwa barimo gukora

Iyo ugiye gutera akabariro ukabanza kwambara agakingirizo bitwara iminota ishobora gutuma ubushake umugore yari afite bugabanyuka cyane, ikindi kandi uburyo ivugamo iyo uri kuyikoresha ntago bishimisha abagore.

2. Agakingirizo gatuma abagore batabona abana.

Abagore benshi usanga batera akabariro bashaka kubyara umwana, ibi bigatuma iyo umugore abonye umugabo agiye kwambara agakingirizo akora uko ashoboye kugira ngo ntibakoreshe agakingirizo.

3. Agakingirizo kagabanya ubushake ku mpande zombi

Burya iyo ukoresheje agakingirizo ntuzibwire ko umugore yanyuzwe cyane kuko nubwo agerageza kugaragaza ibyishimo, ntago aba yishimye ijana ku ijana, si umugore gusa kandi kuko no ku mugabo ntago abasha kubona ibyishimo byose nkuko yabyifuzaga.

4. Agakingirizo iyo gacitse bigira ingaruka ku mugore

Hari igihe iyo abantu barimo gutera akabariro usanga agakingirizo gacitse, ibi iyo bibayeho bigira ingaruka zikomeye cyane mu gitsina cy’umugore kuko akenshi iyo icitse bishobora kuba byatewe n’ubushyuhe budasanzwe bugira ingaruka nyuma yo gutera akabariro.

5.Agakingirizo kagabanya umurego w’igitsina

Iyo umugabo yambaye agakingirizo bituma igitsina cye kitagira umurego wo mu rwego rwo hejuru, ibi bikaba byagira ingaruka mu kudashimisha umukunzi we uko bikwiye.

6.Umwuka w’agakingirizo ntago abagore bawukunda

Akenshi usanga abagore banga kumva umuhumuro w’agakingirizo nubwo abazikora bagerageza bagashyiramo imihumuro inyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa