skol
fortebet

Kwibagisha ikibuno n’amabere ntaho bitaniye no kwisiga mukorogo- Chloe Kardashian

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamidelikazi Chloe Kardishian yavuze ko umuntu wibagishije ikibuno n’amabere naho aba ataniye n’umuntu wisiga mukorogo agahindura uruhu rwe .

Sponsored Ad

Chloe Kardishian umuvandimwe wa Kim Kardashian yemeje ko kuba abagore bamwe bibagisha amabere n’ikibuno cyangwa ibindi bice by’umubiri nta kibazo kibirimo ahubwo ko ari nko kwisiga amavuta cyangwa andi marangi yisigwa ku mubiri.

Aganira na Cosmopotalian, Chloe yavuze ko atigeze yibagisha bimwe muri ibyo bice by’umubiri ariko kandi ntiyatera ibuye uwabyibagishije kuko nabyo biri mu byongera ubwiza nk’uko umukobwa cyangwa umugore yita ku musatsi we cyangwa akitera imibavu ku buryo bumunogeye.

Yakomeje avuga ko nawe hari igihe yumva yabagisha izuru rye bitewe n’uko iyo akarabye mu maso riba rinini, ariko ngo ni yumva ko bikenewe azabikora.

Uyu munyamideli yongeyeho ko afite inshuti nyinshi zagiye zinyura muri iyo nzira kandi usanga babayeho neza ntacyo babuze gusa ntiyagize uwo atunga agatoki.

Nk’uko Dailymail ibivuga, ngo abakurikiranira hafi iby’uyu muryango wa Kardashian bavuga ko impamvu yabitangaje ari iy’uko Ise umubyara yaba yarihinduje bimwe muri ibyo bice by’umubiri akaba ariyo mpamvu yabitangaje yumvikanisha ko ntakibazo kibirimo.

Bamwe bemeza ko nta cyiza kibirimo ahubwo ko ari inzira y’uburwayi butandukanye harimo na Cancer, nk’uko byagiye bivugwa kuri Michael Jackson na Nick Minaj bahuye n’ingaruka z’uko kwibagisha umubiri.

Ibitekerezo

  • uyu mugire numubeshyi yabagishije amabere nikibuno iwabo bose usibye kendal jenner .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa