skol
fortebet

Ange Kagame yavuguruje ibyagiye bivugwa ku mukunzi we birimo n’imyaka byavugwaga ko ariyo afite

Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa Ingabire Ange Kagame umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uyu mukobwa yavuguruje amwe mu makuru yatangajwe ku mukunzi we nyuma y’uyu muhango.

Sponsored Ad

Amakuru yari yacicikanye mu bitangazamakuri no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu musore wamusabye akanamukwa yitwa Bartrand Ndengeyingoma bakunze kwita Billy akaba ari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko.

Byinshi byatangajwe kuri uyu musore byavugaga ko yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali hanyuma Kaminuza ayiga muri Amerika muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kaminuza.

Ubutumwa bwa Ange yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter ahakana ibyavuzwe ku mukunzi we

Ange Kagame nyuma yo kubona ibi byose byatangajwe ku mukunzi we, yaje amara abantu amatsiko, ahakana ko umukunzi we atitwa Billy ndetse ko atari n’izina rye ry’akabyiniro.

Yakomeje avuga ko benshi banditse inkuru bavuga ko uyu musore yize muri Amerika muri Kaminuza ya Massachusetts University of Technology aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, nabyo abihakana avuga ko atigeze ayigamo.

Sibyo gusa kuko yanagarutse ku myaka y’uyu mukunzi we yari yatangajwe ko afite 25, ibi nabyo yabiteye utwatsi ko atariko bimeze.

Gusa hagati aho n’ubwo yavuguruje ibi byose byatangajwe, ntiyigeze atangaza izina nyakuri ry’umukunzi we, aho yize ndetse n’imyaka ye yanyayo.

Umuhango wo gusaba no gukwa Ange Ingabire Kagame wabaye taliki 28 Ukuboza 2018, wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.

Ibitekerezo

  • Yabeshyuje kuko babeshye. Umuryango ntabwo muzi ikinyarwanda koko?

    "..n’ubwo yavuguruje ibi byose ....ntiyigeze atangaza izina nyakuri..., aho yize ndetse n’imyaka ye yanyayo". Ibi byose se ubundi ushaka kubimenya ngo bikumarire iki ko ari family business? Ibyawe se ubu turabizi, uretse ko ntanibyo dukeneye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa