skol
fortebet

Bimwe mu bintu utaruzi umugabo akora akunze nyamara bidashimisha umugore

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Muri iki gihe usanga ingo nyinshi zidatemba umunezero mbese ugasanga akanyamuneza ntako kandi burya nk’uko umugore ari umutima w’urugo, akenshi iyo hari ibyo abona bitagenda neza byose birazamba. Ibi rero ni bimwe mu bintu abagore batishimira ku bagabo babo:
1.Gukunda mama we cyane
Ni byiza kandi si amakosa ko umugabo yakunda mama we kuko mama w’umuntu nta we wamunganyisha, ariko na none ku mugabo ukuze burya iyo akunze mama we bikabije, umugore we ntiyishimira guhora yumva nyirabukwe ariwe (...)

Sponsored Ad

Muri iki gihe usanga ingo nyinshi zidatemba umunezero mbese ugasanga akanyamuneza ntako kandi burya nk’uko umugore ari umutima w’urugo, akenshi iyo hari ibyo abona bitagenda neza byose birazamba. Ibi rero ni bimwe mu bintu abagore batishimira ku bagabo babo:

1.Gukunda mama we cyane

Ni byiza kandi si amakosa ko umugabo yakunda mama we kuko mama w’umuntu nta we wamunganyisha, ariko na none ku mugabo ukuze burya iyo akunze mama we bikabije, umugore we ntiyishimira guhora yumva nyirabukwe ariwe uza mbere mu rugo rwabo cyane ko n’ubundi urugo rwubakwa na babiri. Kwita kuri mama we ntibyagakwiye gutuma ariwe agira intero n’inyikirizo kuko rwose wasanga byamusenyeye.

2.Gukunda umupira bikabije

Ibi bikunze kuba ku bagabo batari bake rwose kandi abagore burya ntibabyishimira. Ugasanga umugabo afite television n’ifatabuguzi rimwemerera kurebera imipira iwe ariko iteka agahora yigira kurebera mu tubari kandi wenda ari na mugicuku. Yego birumvikana ntawaca iteka ngo ntibakave mu rugo, ariko burya hari uburyo bwiza bwo kubikoramo. Niba koko umugabo yifuza kurebera umupira hamwe na bagenzi be, ibyiza ni ukubibwira umugore ndetse rimwe na rimwe byajya bikunda mukanajyana kandi mpamya ko nta mugore utabyishimira n’ubwo yaba adakunda imipira cyane. Ikindi kandi rimwe na rimwe umugabo yagakwiye kwigomwa akarebera imipira mu rugo igihe afite ifatabuguzi cyane cyane nk’imipira iba ninjoro.

3.Kugona cyane

Iki ni ikibazo gikomeye cyane usanga abagore binubira, kandi n’ubwo ari imiterere kamere y’umuntu burya kwa muganga bashobora kugufasha. Umugore ufite umugabo ugona cyane usanga atishimira kuryamana n’umugabo we ndetse rimwe na rimwe yagona bikabuza umugore gusinzira. Nyamuneka mugabo niba bijya bikubaho ntuzuyaze kwegera abaganga babugenewe bitazagusenyera.

4.Kutishimira inshuti z’umugore

Ibi nabyo ni ibintu bikomeye mu mibanire y’abashakanye. Niba umugabo akunda kubuza umugore kugendana n’inshuti ze z’abagore bagenzi be cyangwa se akamufuhira bikabije kuburyo amubuza kuvugana n’abasore cyangwa abagabo biganye, bakorana cyangwa baziranye mu bundi buryo, nta kabuza rwose umugore ntazabyishimira kandi bizazana agatotsi mu mibanire yabo.

5.Kurangarira abakobwa ari kumwe n’umugore

Mugabo uramenye rwose niba wasohokanye n’umugore wawe cyangwa muri kugendana aho mwaba mujya hose, ntuzarote unatera akajisho umwanya ku bandi bagore cyangwa abakobwa. Iki kintu abagore ntibakishimira namba rwose. Umugore wawe aba akeneye ko umwereka ko ariwe rukumbi witayeho bityo ijisho ryawe ntirizagusenyere.

6.Kudafasha umugore imirimo yo mu rugo

Ibi abagabo benshi ntibabyumva ariko kandi ni ngombwa cyane. Uwo mwashakanye ni umufasha wawe si umukozi wawe! Burya rero sinangombwa ko umufasha ibintu bihambaye ako wamufasha kose kamutera akanyamuneza.

7.Gukunda amafaranga bikabije

Uwavuga ko nta muntu udakunda amafaranga rwose ntiyaba abeshye. Gusa gukabya nabyo ntibijya biba byiza pe! Citera umutima mubi umugore kubona umugabo aha agaciro gahambaye amafaranga mbese ugasanga ntiyita ku bindi byazana akanyamuneza mu rugo nko gusura abantu, gutembera, gusohoka, kwitabira ibirori n’ibindi nk’ibyo witaye gusa ku kwiruka ku mafaranga.

8.Kudaha umwanya umugore ngo amwiteho

Ni ngombwa cyane ko umugabo azirikana ibyo umugore we akunda, akajya amugenera impano zinyuranye, akazirikana amasabukure ye n’ay’abana ndetse akagerageza kumuba hafi muri byose. Erega bwa buryo wajyaga umutetesha mugikundana mutarabana n’ubu mubana ntibyamugwa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa