skol
fortebet

Dore ibintu 6 by’ingenzi buri musore wese agomba kugenderaho mbere yo gusoma umukobwa bahuye bwa mbere

Yanditswe: Tuesday 18, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Ibintu byinshi bihita bijya mu bwonko bw’umusore mbere yuko agiye kugerageza gusoma umukobwa bwa mbere ni;ese arabikunda?ese nawe araza kunsoma?ese ntaribuntekerezeho nabi?ese iki nicyo gihe cyiza?ibi nibyo bibazo umusore atangira kwibaza mbere yuko ajya gusoma umukobwa bwa mbere.
Bityo niba ugiye gusoma bwa mbere umukobwa wishimiye,hano hari ibintu 6 ukwiye kugenderaho naho utabigendeyeho waseba.
1.Ibihe urimo
Ese uri mu bihe byabyo koko?iki ni ikibazo cy’ingenzi cyifuza igisubizo mbere (...)

Sponsored Ad

Ibintu byinshi bihita bijya mu bwonko bw’umusore mbere yuko agiye kugerageza gusoma umukobwa bwa mbere ni;ese arabikunda?ese nawe araza kunsoma?ese ntaribuntekerezeho nabi?ese iki nicyo gihe cyiza?ibi nibyo bibazo umusore atangira kwibaza mbere yuko ajya gusoma umukobwa bwa mbere.

Bityo niba ugiye gusoma bwa mbere umukobwa wishimiye,hano hari ibintu 6 ukwiye kugenderaho naho utabigendeyeho waseba.

1.Ibihe urimo

Ese uri mu bihe byabyo koko?iki ni ikibazo cy’ingenzi cyifuza igisubizo mbere yuko usomana bwa mbere nawe,niba uri mu bihe bisanzwe ntabwo warukwiriye kumusoma,niba uri mu bihe by’inshuti isanzwe nabwo ntiwarukwiriye k’umusoma kuko umufata nk’inshuti yawe isanzwe,ariko niba uri mu bihe by’urukundo kandi unamwiyumvamo 90% ufite amahirwe yuko nawe ategereje agisomyo cyawe bityo nawe ufite k’umusoma.

2.Guhuza

Niba ibihe ari ingenzi no guhuza nabyo ni ingenzi niyo mwaba muri mu bihe byiza ariko mudahuza mu icyo gihe ntacyo wageraho rwose,ariko niba hari uguhuza muri uwo mwanya menya ko umukobwa ari tayari yo gusomana.

3.Ibyiyumviro

Abakobwa ntibishimira abasore iyo bagiye gusomana,umusore ashobora kuba ashaka ko umukobwa amusoma ku mpamvu ze zitandukanye mu gihe umukobwa we atabyiyumvamo,bityo kugira ngo umusome banza umenye neza ko hari ibyiyumviro byibura bike by’urukundo kuri wowe,nusanga agufitiye ibyiyumviro by’urukundo bona kumusoma,bityo uzaryoherwa kurenza uko wabicyekaga ndetse nawe azaryoherwa.

4.Amaso ye

Abakobwa buriya ubutumwa bwabo bwinshi butambukira ku maso,niba umukobwa akwiyumvamo kandi ukaba ubishidikanyaho,gihamya uzayisanga ku maso ye,mu gihe uzabona umukobwa muri kumwe hanyuma akazajya arerembuza amaso,ayakaraga ndetse anahumbaguza,muri macye ukabona yayateretse menya ko uwo akwiyumvamo,ariko nuba urikumwe n’umukobwa ukabona aho kwishima ahubwo isura yayizinze,cyangwa indoor ye ni yayindi umuzi ho ntabwo yahindutse cyangwa akakuvugisha nkufite iseseme uwo wo ntabwo akwiyumvamo ndetse ntushobora no gutsinda umutima we ndetse nta nubwo ashobora kugusoma na gato,

5.Umubiri we

Umubiri we nawo ushobora kukubwira niba koko yiteguye ko mwasomana bwa mbere,ibyo azajya aba ari gukora byose aba ari kubikorana amasoni yewe niyo yaba ari wa mukobwa wihagararaho ntabwo azabura gutangira kuzingazinga umusatsi cyangwa gukinisha ibintu afite mu ntoki,kwisetsasetse ndetse azatangira no kuzajya akwikoreshaho anakwikubitisha udushyi,ibyo ni bimwe mu bimenyetse by’umubiri ushobora kubona hanyuma ukahita umenya ko nta kibazo kuba wa musoma bwa mbere.

6.Icyizere cyawe

Icyizere wowe wiha cyangwa wigirira,umusore ni ngobwa kugira icyizere cyinshi bitari ibyo byamuviramo no kubura umukobwa wamwitagaho,niba hari ibimenyetso byerekana ko nta cyizere guhagije ufite,ufite kurekera gutekereza gusomana nawe bwa mbere,nta cyizere ntacyo wageraho,mbere na mbere banza wigirire icyizere gihagije.
Martin Munezero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa