skol
fortebet

Dore ibiranga umugore urimo kurangiza cyangwa ugiye kurangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Urubuga aufeminin.com, rugaragaza ko igihe cy’ imibonano mpuzabitsina, umugore ageza ibyishimo bye ku ndunduro nyuma y’ umunezero mwinshi aba yahawe n’ igikorwa cy’ imibonano, ibyo byishimo bikamurenga kandi bikaza bifite ingufu nyinshi cyane.

Sponsored Ad

Mu ngo nyinshi usanga muri iki gihe haboneka amakimbirane akenshi aturuka ku kutamenya hagati y’umugabo n’umugore aho usanga umugabo adasobanukiwe umugore we cyangwa se umugore akaba adasobanukiwe umugabo.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku kurangiza k’umugore dore ko abagabo bo akenshi bagera ku byishimo byanyuma mu gihe cyo gutera akabariro abagore bo si ko bigenda kuko abenshi bavuga ko batajya barangiza kubera ko abagabo babo babasiga bakibishaka.

Ibi kandi bishobora gutuma umugore ashaka undi mugabo bakorana imibonano kandi mu gihe uyu mugabo wundi abashije kumugeza kuri ibi byishimo, uyu mugore ahita yumva ko ari we mugabo ndetse ko aruta kure uwo babana mu rugo ibi bikaba byakurura amakimbiriane ashobora kugeza ku gutandukana kw’abashakanye.

Mugabo rero ni inshingano zawe kumenya umugore wawe ariko cyane cyane ukamenya ibimuranga mu gihe aganisha ku byishimo byanyuma mu gihe muri gutera akabariro maze mu gihe ataragera aha ukagerageza kwirinda kurangiza kuko nubikora uzaba utujuje inshingano zawe nk’uko umugore wawe abyiteze.

Ese Ibyo byishimo bituruka kuki?

Uru rubuga ruvuga ko iyo umugore abashije kurangiza neza ariho hantu umugore ashobora kubonera ibyishimo byinshi bishobora kuba bidasanzwe mu buzima iyo abashije gukora imibonano mpuzabitsina akarangiza neza.

Nyuma iyo umugore amaze kurangiza, cyangwa se ibyo byishimo bye bigeze ku ndunduro, bikurikirwa n’ agahe k’ ikiruhuko, cy’ umunezero, mbese cyo kuruhuka.

Dore Ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umugore iyo yishimye aganisha ku kurangiza.

1. Mu gihe tuvuga ko umugabo wari ufite igitsina cyafashe umurego gitangira gusohora, umugore we rugongo ye (clitoris) isa n’ aho isubirayo cyane cyane ko mu gihe cyo kubishaka iba yongereye ingano cyangwa se yahagurutse nk’ uko igitsina gabo kibigenza, noneho mu myanya y’ igitsina gore iri imbere ukinjira ikikanya ku buryo buhutiyeho, maze umugore akumva utuntu tumeze nkuturi kumukirigita tumuzamukamo umubiri wose.

2. Muri ako kanya umutima uratera cyane, bityo n’ imitsi y’ amaraso nayo ikabyimba. Ibi byose biterwa na bya byishimo bidasanzwe umugore wese yifuza kugeraho.

3. Ikindi kigaragaza ibi byishimo bikomeye, umubiri w’ umuntu uvubura umusemburo witwa endorphine, uyu musemburo ukaba n’ ubusanzwe ari wo utera ibyishimo by’ umubiri no mu buzima bwa buri munsi, aho wumva unezerewe cyane ku buryo nta wundi muntu mwaba muhuje kunezererwa muri ako kanya.

4. Bamwe mu bagore, ibyishimo byabo biherekezwa n’ ibindi bimenyetso bimwe na bimwe nko kuvuza induru, kurira, kuniha, kunosha uwo muri kumwe mukorana iyo mibonano, kumufata ukamukomeza, guceceka ntukome, kuvuga amagambo menshi ariko atari kuri gahunda, n’ ibindi byinshi bitandukanye bitewe na buri muntu uko abyifatamo.

Ibitekerezo

  • Gasogi yaragerageje kuko yakoze ibyananiye APR

    Nfise umucherie ambwirako kugira arangize bisabako akoresha inguvu nyishi kugira asunike amazi canke ayatere,ati naho bimuryohera mugihe ayomazi aje,ati mugabo biranduhije cane. Nigute rero yokwifata kugira ayomazi aze atarinze kuyatera ngo akoresha izonguvu zose? Mbega vyoba ariko bimera kuri Bose,canke biba Kiri jewe?

    muragize neza

    Mbese habaho umugore utarangiza?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa