skol
fortebet

Dore impamvu zaba zituma abagabo bakunda abagore bafite ikibuno kinini (IMPAMVU 8)

Yanditswe: Thursday 04, May 2017

Sponsored Ad

skol

Bisanzwe bizwi ku isi yose ko abagabo n’abasore hafi ya bose bakunda abagore n’abakobwa bafite amabuno manini. Ibi bikunze kugaragarira ahanini mu gucyebuka kwa buri kanya, kuranga abagabo n’abasore, mu gihe hari umugore cyangwa umukobwa ubatambutseho, ariko bikaba akarusho iyo afite ikibuno kinini.
. Ikibuno kinini gikurura abagabo cyane . Ikibuno cy’umugore kigena ubwiza bwe . Kuki abagabo bakunda ikibuno kinini? . Akamaro k’ikibuno kinini ku bagore . Ni iki umugore ufite ikibuno kinini (...)

Sponsored Ad

Bisanzwe bizwi ku isi yose ko abagabo n’abasore hafi ya bose bakunda abagore n’abakobwa bafite amabuno manini. Ibi bikunze kugaragarira ahanini mu gucyebuka kwa buri kanya, kuranga abagabo n’abasore, mu gihe hari umugore cyangwa umukobwa ubatambutseho, ariko bikaba akarusho iyo afite ikibuno kinini.

. Ikibuno kinini gikurura abagabo cyane
. Ikibuno cy’umugore kigena ubwiza bwe
. Kuki abagabo bakunda ikibuno kinini?
. Akamaro k’ikibuno kinini ku bagore
. Ni iki umugore ufite ikibuno kinini arusha ufite gito?

Rimwe na rimwe umugabo ashobora kutita ku isura y’umugore cyangwa umukobwa umutambutseho, ariko agacyebuka ashaka kwitegereza amabuno ye. Ibi bigaragaza neza ko ntagushidikanya hari ibyiyumviro byihariye umugabo cyangwa umusore bagira iyo barebye cyangwa bakoze ku mabuno y’umugore cyangwa umukobwa.
Umuntu ashobora kwibaza impamvu y’iyi myitwarire iranga abagabo n’abasore iyo babonye ikibuno kinini, ariko iwaculove.com kuri iyi nshuro turagaragaza zimwe mu mpamvu nyamukuru zitera abagabo n’abasore gukunda byimazeyo abagore n’abakobwa bafite amabuno manini.

Ni kamere y’abagabo

Inyigo yakozwe na Gallup, umwarimu muri kaminuza ya Albany, yagaragaje ko muri kamere karemano y’abagabo harimo imyumvire yuko umugore cyangwa umukobwa ufite ikibuno kinini, aba ariwe wavamo umugore ubyara abana neza.

Biryoshya imibonano mpuzabitsina

Ku bagabo n’abasore benshi, iyo babonye umukobwa cyangwa umugore ufite amabuno manini kandi aremetse neza, nta kindi bahita batekereza uretse imibonano mpuzabitsina. Abagabo bumva ko umugore uteye atyo ashimisha cyane mu buriri.

Bumva ko amabuno manini ariyo afatika

Benshi mu bagabo babajijwe impamvu bakunda amabuno manini, ngo bavuze ko ikibuno kinini kiryoheye kugikorakora. Ibi ni kamere ya benshi mu bagabo kuko akenshi bashimishwa n’ibintu bibiri, aribyo Kureba no Gukoraho. Abagabo rero bashimishwa cyane no gukorakora ku kibuno kinini.

Amabuno manini aranepa

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ngo abagabo banezezwa n’umugore ubyibushye cyane cyane ku kibuno kuko ngo bituma umugabo yumva ari kugwa ahashashe kandi hanepa neza cyane kandi hashyushye.

Abafite ikibuno kinini bakunze kuba abanyabwenge

Inyigo yakorewe muri kaminuza ya Oxford ngo yagaragaje ko abagore n’abakobwa bafite amabuno manini akenshi baba bafite n’ubwenge bwinshi kurusha abafite amabuno mato. Ibi ngo biterwa n’ibinure byinshi biba ku kibuno, bituma imisemburo yitwa Omega3, yiyongera cyane kandi ari nayo ituma ubwonko bukora neza cyane mu bijyanye n’ubwenge.

Bigaragaza umugora ufite ubuzima bwiza

Umugore cyangwa umukobwa ufite amabuno manini ngo bigaragaza ko nta kibazo cy’ubuzima afite, ndetse ngo abagore n’abakobwa bateye gutyo baba bafite ububasha bwo guhangana n’indwara nyinshi nkuko bitangazwa n’abahanga mu by’ubuvuzi.

Ikibuno kinini kiratigita

Benshi mu bagabo bakunda kujya mu tubyiniro no mu birori bitandukanye, usanga mu gihe bari kubyina bakunda kubyinana n’abagore cyanwa abakobwa bafite ikibuno kinini, ibi babikundira ko umugore cyangwa umukobwa umeze atyo iyo abyinishije ikibuno gitigita cyane maze bigatera akanyamuneza abagabo.

Ikibuno kinini ni ikimenyetso kiranga abagore

Akenshi iyo abanyabugeni bashushanya, iyo bagiye gushushanya umuntu w’igitsina gore, bibanda ku bice bibiri cyane ari byo Amabere, n’ikibuno kinini. Kugira ikibuno kinini rero ngo ni kimwe mu bigomba kuranga umugore n’umukobwa. Abagabo benshi bikundira abagore bafite ikibuno kinini kuko ari bo baberwa no kuba abagore, abenshi ngo ateye neza nk’igisabo.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa