skol
fortebet

Dore uburyo 3 bwiza bwo gutera akabariro ku bageze mu zabukuru bagahora bagira ubushake

Yanditswe: Friday 25, Nov 2016

Sponsored Ad

skol

Akenshi abashakanye iyo bageze mu zabukuru usanga babura uburyo bubanogeye bakoramo imibonano mpuzabitsina bitewe n’uko zimwe mu ngingo zabo ziba zitagikora neza, ariko kandi bagifite ubushake bwo kuyikora.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umugore n’umugabo bageze mu kigero cy’imyaka hagati ya 40 na 60 usanga imyakura yongera kwikarishya ugasanga bafite ubushake bwo gutera akabariro, ariko akenshi ugasanga ingingo z’igize imibiri yabo zitabemerera kwirekura muri icyo gikorwa.
Abahanga mu (...)

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ibyerekeye imibonano mpuzabitsina bagaragaza uburyo bunoze aba bashakanye bakabaye bakoresha bakarushaho kuryoherwa mu gihe cyo gukora urukundo.

Uburyo bwa mbere ubushakashatsi bugaragaza, ni uburyo bwo kuryama umwe ari hejuru y’undi, aho umugore aryama agaramye umugabo akamujya hejuru.Ubu buryo ntibugoranye kandi ntacyo bushobora guhungabanya ku mimerere yabo.

Uburyo bwa kabiri, ni igihe umugore yiyegamije ikintu runaka agasa n’uwunama gato umugabo akamuturuka inyuma, ariko ntashyiremo imbaraga mu rwego rwo kwirinda ko yajya kurangiza agahungabanya umugore, bityo ibyishimo byabo bombi ntibigere ku ndunduro uko babyifuzaga.

Uburyo bwa gatatu ubushakashatsi bugaragaza, ni igihe umugore aryama ateye umugongo umugabo , noneho akamuturuka inyuma agakora igikorwa nyirizina mu buryo bworoshye hatabayeho kwikwabagura .

Urubuga rwa huffingtonpost ruvuga ko ubu buryo ari bumwe mu bw’ingenzi bukunze kwifashishwa n’abashakanye bageze mu zabukuru, gusa abenshi ntibakunze kubumenya cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa