skol
fortebet

Ese haba hari abitana ba "Cherie" na "Chou chou" kubera uburyarya?

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihe indimi z’amahanga zigenda zikwira mu Rwanda, amagambo mashya akavuka, ni nako abashaka kubwirana amagambo y’urukundo basya batanzitse mu gushaka anogeye abakunzi babo no kubanezeza, nyamara hari bamwe bahamya ko mwene aya mazina asize umunyu aba arimo uburyarya.

Sponsored Ad

Abantu batandukanye twaganiriye batangaje ko, amazina ya kizungu asigaye akoreshwa n’abantu bakundana, hari bamwe batakiyaha agaciro, ngo bitewe n’uko hari bamwe bayakoresha mu buryarya, batayahaye agaciro kayo.

Ujya kumva ukumva umuntu ahakagaye undi ati “ Sheri ( cherie/Cheri), Hani (Honey) Switi (Sweet), daringi (Darling) Shu (Chou) n’andi atandukanye. Uretse aya kandi hari n’abongeraho n’utubyiniriro bagira bati "My honey, My love" , n’andi aganisha ku mavamutima n’amarangamutima y’urukundo.

Umwe mu bagore utarashatse gutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite twaganiriye yavuze ko afite umugabo bamaranye imyaka itanu, ariko iyo bari mu ruhame ngo nibwo amwiita sheri (Cherie) baba bari mu rugo akamwita amazina yishakiye, ndetse ngo akanamwita igicucu cy’umugore.

Yakomeje avuga ko, abantu iyo bababonye barimo kugendana mu nzira, bagirango mu rugo ni amahoro bitewe n’uburyo umugabo we aba amwita “Cherie” buri kanya.

Hari indi nkumi ariko itabibona n’uyu mugore. We tuganira yagize ati ” Abo bavuga ko kwita abantu uhuye nabo cheri ari ikibazo, kuri njye numva ntacyo bitwaye, kuko uburyo mbibwiramo ubonetse wese, bitandukanye n’uburyo mbibwiramo umukunzi wanjye, n’agaciro mba nabihaye’’.

Undi mugabo mugabo w’imyaka 45, atuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo yagize ati ” Amagambo hamwe n’ibikorwa abantu bakorera abo bakunda, ubwabyo ntacyo byari bitwaye, ni byiza, gusa hari abantu babitesha agaciro, ugasanga uwo bahuye wese baramwita Cherie, n’ayandi, ukibaza Cherie wabo nyirizina bamwita nde, cyangwa umuntu yamenya ari uwuhe”.

Muri rusange abantu babivuga kwinshi gutandukanye ariko usanga batabyumva kimwe, hari nabo usanga bavuga ko hakwiye andi mazina akwiye kwitwa ababa bakundana.

Ese koko ni aka ya ndirimbo ya Orchetre Impala ko hari aho bagira bati “ Ndagukunda isigaranywe n’ab’indyarya izina Cherie zishirana n’agahararo?

Ibitekerezo

  • Yes indeed.Abenshi bitana Cherie/Chouchou biba ari uburyarya.Bimeze nk’aho Imana ibwira abantu bayisenga cyangwa bayiririmba ngo "banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri ahandi" (Matayo 15:8).Abantu benshi,harimo n’abatarashakanye officially,bitana Cherie/chouchou.Icyo baba bagamije akenshi ni ukuryamana.Nyamara nyuma bagatandukana.N’abashakanye nuko.Kwitana Cheri sibyo byerekana ko bakundana.Bibabaza imana cyane,iyo abantu baryaryana cyangwa bagamije kwisambanira gusa.Bene abo bose,imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka (1 Abakorinto 6:9,10).Imana yanga uburyarya n’ubuhemu.Kandi usanga aribyo byeze muli iyi si,cyanecyane bu bahuzwa no kwiryamanira gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa