skol
fortebet

Gusomana, intandaro yo gusambana no gutwara inda kuri bamwe mu bakobwa batuye mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Friday 02, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu bategarugori n’abakobwa, bo mu Rwanda, cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali, iyo muganiriye byimbitse bakubwira bemeza ko igikorwa cyo gusomana, cyagiye kigusha benshi b’intwari muribo bagashiduka basambanye ndetse bamwe bagatwara inda, kandi ubusanzwe baba bashoboye kwirinda.

Sponsored Ad

Bamwe mu bategarugori n’abakobwa, bo mu Rwanda, cyane cyane abatuye mu mujyi wa Kigali, iyo muganiriye byimbitse bakubwira bemeza ko igikorwa cyo gusomana, cyagiye kigusha benshi b’intwari muribo bagashiduka basambanye ndetse bamwe bagatwara inda, kandi ubusanzwe baba bashoboye kwirinda.

Abagabo n’abasore benshi bazwiho gushobora abagore, nabo bemeza ko iyo bagize amahirwe bakabona byibuze igituma begera umugore bakamubwira utugambo twiza bakanamukoraho, intwaro ya mbere bakoresha ikabashoboza, ari iyo batangiye kugenda babasomasoma ntibabangire, ubwo bagahita bizera ko icyo bashaka cyose bari bukigereho.

Bamwe mu bakobwa baganiriye na Igihe dukesha iyi nkuru bavuze ko bakozeho imibonano mpuzabitsina, bavuga uburyo umuntu w’umukobwa wese cyangwa umugore ashoborwa cyane no gusomana, ku buryo abashije kubyirinda akima urwaho abagabo n’abasore ntibamusome yabasha kubyirinda ntasambane.

Uwase Charlene, umukobwa w’imyaka 32 ukora akazi ko koza abantu mu mutwe muri salon de coiffure imwe iherereye mu mujyi wa Kigali, avuga ko yatwaye inda hashize umwaka akundana n’umukunzi we, ariko ngo kugirango ayitware byatewe n’uburyo umukunzi we yamusomagamo.

Yagize ati: “Natwaye inda hashize umwaka nkundana n’umuhungu twari inshuti, ariko nabwo kugira ngo ayintere ni uko yari azi ko swingi zanjye ari ugusomana. Nyuma yo kubimenya rero buri gihe uko twajyaga kubikora yabanzaga akanyagaza ansomagura ngagushiduka twabikoze niyo nabaga niyemeje ko ndi bumwangire, nza no gushiduka natwise.”

Mutezemariya Olive, utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Biryogo, we avuga ko kuri we atemera ko hari abantu baryamana batabanje gusomana, kuko we ngo kuva abimenye, adashobora kumva yifuza icyo gikorwa, hatabayeho kubanza gusomana byibuze n’umukunzi we.

Yagize ati: “Kuri njye sinemera ko hari abantu bakora ‘amour’ batabanje gukaresanya no gusomana, kuko njye sinshobora kumva uburyo nakumva shaka gukora icyo kintu ntabanje gusomana byibuze n’umukunzi wanjye.”

Uwase Chantal w’imyaka 38, we nk’umugore wubatse, ngo mbere yo kubyara iyo yasomanaga n’umukunzi we ngo byahitaga bitumaga yumva yifuza ko baryamana, ari nabyo byaje gutuma atwita, kuko ngo iyo yabikorerwagwa yumvaga atazi aho ari.

Yagize ati: “Buri gihe iyo nasomwagwa n’umukunzi wanjye, mbere y’uko mbyara, byatumaga numva mpise mwifuje cyane, ku buryo byaje no gutuma antera inda, kuko iyo nabikorerwagwa buri gihe numvaga ntazi aho ndi.”

Icyo ab’igitsina gabo bavuga ku gusomana

Ramji Hamisi, umusore w’imyaka 25 w’igihagararo kiringaniye utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Munanira ya Kabiri, yabwiye IGIHE ko we amaze kuryamana n’abakobwa bagera kuri barindwi, kandi kuri bose icyabamushoboje, ni uko ngo yagiye abanza kubasoma cyane maze bagashiduka birekuye, kandi bamwe babaga babanje kumugora.

Yagize ati: “Maze kuryamana n’abakobwa bagera kuri barindwi, ariko uburyo bwa mbere nagiye nkoresha kugira ngo bamyemerere ni uko mbashukisha amafaranga. Ikindi mu gihe nifuzaga kuryamana nabo nabanzaga kubasomagura umubiri wose ku buryo biza gutuma nabo bumva ko bagomba gukora icyo gikorwa niyo babaga batabyifuza.”

Ntezimana Fidel w’imyaka 26, utuye Mu Karere ka Gasabo wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ngo nawe kugira ngo aryamane n’umukunzi we byamutwaye amezi agera kuri atatu kuko umukunzi we yari yaramubwiye ko atabikunda, ndetse atifuza no kuzabikora ariko ko nyuma yaho batangiye gusomana nibwo babikoze

Yagize ati: “Kugira ngo ndyamane n’umukunzi wanjye bwa mbere, byantwaye amezi atatu yose kuko yari yarambwiye ko atabikunda ndetse atifuza no kuzabikorana nanjye na rimwe. Gusa nyuma yaho dutangiriye kujya dusomana nibwo twaje no kubikora. Naje kubona ko ari nacyo kintu gishobora abakobwa cyane ntangira kujya musoma cyane biza gutuma buri gihe uko tubikoze duhita tunaryamana.”

Aba bose twaganiriye, bagiye bagira inama abakobwa n’abagore ko niba bumva bashaka kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina batabyiteguye cyangwa batanabishakaga, ibanga nyamukuru ryabafasha kwirinda ngo ni ukudasomana.

Kudaha abagabo n’abasore urwaho kugera aho batangira kubasoma, ngo byabafasha cyane kuko benshi mu bagore n’abakobwa iyo bageze mu gikorwa cyo gusomana ngo ntibaba bakibashije kwigarura cyane iyo umuhungu cyangwa umugabo ari inzobere mu kubagusha.

Ibitekerezo

  • babacumita namwe mubishaka nuko umutima wokubivuga wababaye kure igitsinagore ninacyo cyumva gishaka ibintu cyane ahubwo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa