skol
fortebet

Imwe mu myitwarire idakwiye kurangwa hagati y’abakundana by’ukuri

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2016

Sponsored Ad

skol

Hari ibintu bimwe na bimwe abakundana bakora bagatekereza ko ntacyo bitwaye kandi mu by’ukuri baba bangiza urukundo n’umubano wabo.
Iyo bigeze ku rukundo buri kantu kose ukoze, n’iyo wowe waba ukita gato kagenda kagira ingaruka zitari nkeya kandi bikaba buhoro buhoro ku buryo wisanga nta garuriro.
Urubuga Elcrema rutanga inama ku rukundo n’imibanire y’abantu ruvuga ko urukundo rwonyine rudahagije ngo abakundana barambane ari na yo mpamvu bakwiye kwirinda imyitwarire ikurikira.
1. Kwitana ba (...)

Sponsored Ad

Hari ibintu bimwe na bimwe abakundana bakora bagatekereza ko ntacyo bitwaye kandi mu by’ukuri baba bangiza urukundo n’umubano wabo.

Iyo bigeze ku rukundo buri kantu kose ukoze, n’iyo wowe waba ukita gato kagenda kagira ingaruka zitari nkeya kandi bikaba buhoro buhoro ku buryo wisanga nta garuriro.

Urubuga Elcrema rutanga inama ku rukundo n’imibanire y’abantu ruvuga ko urukundo rwonyine rudahagije ngo abakundana barambane ari na yo mpamvu bakwiye kwirinda imyitwarire ikurikira.

1. Kwitana ba mwana

Kimwe mu bintu bisenya umubano w’abakundana ni ukwitana ba mwana.

Burya iteka iyo uhora uri muri yakoze ibi, mbese ikibaye cyose ukumva ko ari amakosa ya mugenzi wawe urukundo rwanyu rurahangirikira.

Ingaruka mushobora kutazibona ako kanya ariko uko iminsi ishira niko urukundo rugenda ruyoyoka mukisanga mutakibashije kubana kandi byaratangiye mubifata nk’ibyoroshye.

2. Kutavugana

Undi muco utari mwiza ariko uba hagati y’abakundana benshi ni ukutavugana.Ese ni gute azamenya ibyo utekereza, uko wiyumva n’ibyo wifuza kandi utigeze ubimubwira?

Burya kuvugana no guhana amakuru ni ingenzi cyane mu rukundo kuko bituma n’igihe mugiranye ikibazo mubasha kugikemura.

Guhana amakuru iyo bibuze hagati y’abakunda, nta kabuza urukundo rwabo rugenda ruyoyoka ndetse ntibabashe no kumenya icyabiteye.

3. Kwisuzugura

Ikindi kintu cyangiza urukundo ni ukwisuzugura no kutiha agaciro k’umwe mu bakundana.

Iyo wisuzugura bituma utekereza ko umukunzi wawe mudakwiranye, ugasanga ugirira abandi ishyari, ntiwizera umukunzi wawe ndetse rimwe na rimwe bikaba n’intandaro yo gufata ibyemezo bidakwiye.

Kwisuzugura bishobora no gutuma uburyo umukunzi wawe yakubonaga bihinduka kuko nawe ubwawe uba utiha agaciro ngo wiyiteho uko bikwiye.

4. Kwishongora no kumva uri miseke igoroye

Undi muco ukwiye kwirindwa n’abantu bakundana ni ukwishongora kuko biri mu byagiye bisenya imibanire y’abantu benshi.

Kwishongora bituma umuntu yumva ko ariwe kamara, ndetse gusaba imbabazi bikaba ingorabahizi kuko uba wumva uri umuntu ukomeye udakwiye guca bugufi.

Kwishongora kandi ntibitana no kumva ko uri miseke igoroye mbese nta kosa na rimwe ugira ahubwo iteka ugahora ubona amakosa yakozwe n’umukunzi wawe.

Ibi ariko ntibyubaka birasenya kuko uwo mubana ageraho akakurambirwa agahitamo kwigendera.

5. Kumva ko umukunzi wawe adashobora kukureka

Kumva ko umukunzi wawe adashobora gufata umwanzuro wo kukureka na byo biri mu byibanze mukwiye kwirinda kuko biri mu byangiza umubano wanyu.

Iyo utekereza ko uwo mukundana adateze na rimwe kuzagusiga, bituma urekeraho gukora bya bikorwa bituma umubano ukomera ndetse n’agaciro wamuhaga kakagenda kagabanuka.

Aha niho uzasanga umuntu ahora aca umukunzi we inyuma ariko akumva ko ntacyo bitwaye, aho gukosora amakosa akayahoramo.

6. Kumva ko byose bigomba gukorwa uko ubishaka

Ikindi gikwiye kwirindwa n’abakundana ni ugohora iteka wumva ko ibintu byose bigomba gukorwa uko ubishaka. Uyu ni umuco ugirwa n’abatari bake ariko batazi ko bawufite.

Ubundi mu rukundo umuntu yagakwiye kwiyibagirwa ntiyumve ko ibitekerezo bye n’ibyifuzo bye ari byo bigomba gushyirwa imbere ahubwo akareka na mugenzi we akagaragaza ko hari icyo ashoboye.

7. Kubika inzika

Muri kamere ya muntu usanga habamo kwibuka ibibi bakorewe n’abakunzi babo niyo haba haciye igihe kinini kurusha kwibuka ibyiza bakorewe nyuma umunsi umwe.

Kubika inzika ntacyo bifasha uretse gusenya kuko bituma iteka ikibaye cyose kibyutsa ibyashize kugeza ubwo kwihangana byanga umwe agafata umwanzuro wo kubivamo.

Umubano hagati y’abakundana ntushobora gusenyuka mu munsi umwe cyangwa ijoro rimwe ahubwo bituruka kuri iyi myitwarire ndetse n’indi tutabashije kuvuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa