skol
fortebet

Iyi niyo mpamvu ituma abakobwa beza batarongorwa hakarongorwa ababi

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Ubwiza bw’umukobwa ntibusobanuye ko ahita abona umugabo mu buryo bwihuse kuko hari n’igihe usanga abafatwa nk’aho badasamaje aribo barongorwa cyane. Iyi nkuru irasiga umenye zimwe mu mpamvu nyamukuru zibitera.

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu abagabo beza, cyangwa se bafite amafaranga badashaka abakobwa beza kandi baba babifitiye ubushobozi, ahubwo ugasanga bishakira ba bakobwa bafite uburanga buringaniye budatangarirwa na benshi.

Ahanini usanga abakobwa beza cyane, mbese ba bandi umuntu abona akabatangarira ari bo benshi bakunze kubaho badafite abagabo kandi bararengeje imyaka y’ubukure ndetse nta n’icyo babuze mu bigaragarira amaso y’abantu.

Benshi muri aba ni ibyamamare mu muziki, abandi ni abakinnyi b’amafilimi, hari abakora mu nzego za Leta zizwi, abandi bakabarizwa mu bigo byigenga, ndetse hari n’abo mu nsisiro z’aho mutuye.

Uyu munsi tugiye kugaruka ku mpamvu zituma aba bakobwa batabona abagabo maze bakamara imyaka myinshi bategereje uzababaza izina ngo abakure hafi y’ababyeyi babo.

1. Ubwiza butuma nyirabwo atinywa

Burya ubwiza bw’abakobwa ni umugisha ariko ku rundi ruhande ngo bushobora kuba umuvumo kuri nyirabwo.

Ni bwiza kuko butuma abantu benshi cyane cyane abagabo birahira ubufite ariko na none butuma benshi abagabo babatinya ntibabegere ngo babaganirize kubera ko baba batinyitse.

Buri musore umubonye ahita atangira kwiyumvisha ko umukobwa nk’uwo mwiza afite abandi yagenewe bafite ubushobozi, ko atamwemera, ko amusabye urukundo yamusebya,… bigatuma bategereza imyaka n’imyaniko abo bazakundana rimwe na rimwe bakababura.

2. Ntibizera abantu

Ikindi kibazo aba bakobwa b’uburanga bahura na cyo ngo birabakomerera kugira umuntu n’umwe bizera cyane cyane abagabo baza bashaka gukundana na bo.

Impamvu bibakomerera kizera abagabo cyangwa abasore ngo ni uko baba batazi ikibazanye kuko ngo hari igihe bakururwa n’ubwiza bw’abakobwa, ariko ngo abaza bafite gahunda yo gushyingiranwa na bo bakaba ari mbarwa, ahubwo ugasanga abajya gutereta bene abo bakobwa bajyanwa n’iraha no gushaka kwimara irari ry’akanya gato.

Ibi bituma benshi muri aba bakobwa bahera ku ishyiga abandi bagashaka bakuze cyane.

3. Abakobwa beza baba bazi icyo bashaka

Benshi muri aba bakobwa bafite uburanga buhemuza abagabo benshi ngo ntibaba bashaka abantu babatesha umwanya babahamagara bashaka ko bagirana ibiganiro bitandukanye.

Usanga bene aba bakobwa bibera mu buzima bwo gushaka kugera ku ntego zitandukanye z’ibyo baba bakora kuruta uko bafata umwanya ngo bawuhe abakunzi babo.

4. Abasore benshi batekereza ko aba bakobwa barangije kubona abakunzi

Abasore benshi batekereza ko aba bakobwa bashobora kuba barabonye abakunzi maze bagatinya kuba bagirana umushyikirano na bo.

Yemwe n’igihe bavuze ko nta basore bafite bakundana na bo, abasore babifata nk’ikinyoma kubera ko baba batiyumvisha uburyo abakobwa beza bamara imyaka ingana ityo batarabona abasore babifuza. Ibi bigatuma babura abo bakundana bagahera ku ishyiga.

5. Ntabwo bahora biteguye

Benshi muri aba bakobwa beza ngo bahugira mu kwiyitaho, birimbisha, kugira ngo bagaragare neza nyamara ntibite kubyo kugira umushyikirano uzatuma bavamo abagore babereye urugo.

Ngo iyo atiteguye guhura n’umusore, ntashobora kugirana na we umushyikirano kabone n’ubwo yaba ari umusore ushamaje kandi wujuje ibisabwa.

6. Bakunda ubuzima buhanitse

Bene aba bakobwa bakunze kubaho mu buzima bworoshye kandi buhanitse, usanga bakenera kugendana n’ibigezweho kandi burya ibigezweho birahenda. Abasore rero usanga batinya gukundana na bo kuko baba bumva batazababonera ibyo baba bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Niba uri umukobwa Imana yahaye uburanga menya ko budahagije. kwisanzura mu bandi kandi ukagaragaza imbamutima zawe ndetse ukaba inyangamugayo ni cyo kizatuma abandi bakwisanzuraho kandi muri bo hari uzakubengukwa akakugira umukunzi hanyuma mugatangira gutegura indi mishinga.

7. Barabenga

Abakobwa beza cyane bakunze kubenga abasore cyane cyane babaziza kuba batazwi cyangwa kuba badafite ubushobozi buhagije ahanini bitewe nuko abo bakobwa baba biyumvisha ko hari abandi basore bazaza nyuma y’uwo kandi bafite ibyangombwa byose bifuza.

Uko gukomeza kubenga rero, na byo hari igihe bituma abura umugabo kuko abo yabenze bagenda babibwira n’abandi basore bityo ntibagire igitekerezo cyo kumurambagiza.

Ibitekerezo

  • Ibyo uvuze nibyo rwose.Nakongeraho yuko abakobwa b’aba Stars bahera mu kwishimisha gusa ntibarongorwe.Niyo barongowe,akenshi batana n’umugabo kubera ko baba bararyamanye n’abantu benshi kandi bafite imico itameze neza.
    Gusa ikibababaje cyane nuko ingo zisenyuka zisigaye ari nyinshi cyane.Za "gatanya" zabaye nyinshi mu nkiko.Nabyo akenshi biterwa n’ubusambanyi.Mu maso y’imana,umukobwa mwiza ni "ukora ubushake bw’imana".Akirinda gusambana,ahubwo agakorera imana.Urugero,mujya mubona baliya bakobwa benshi b’abayehova bajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana.Usanga batandukanye cyane n’abandi bakobwa.Ntuzababona baciye amapantaro,bambaye imyenda yerekana amabere n’ibibero (minis).Biriya byo kujya mu nzira ukabwiriza,ni Yesu wasize asabye abakristu nyakuri KUMWIGANA,bagakora umurimo nawe yakoraga nkuko yohana 14:12 havuga.

    ahubwo bazakomeze bicuruze bona bwo bzasaza pe bizabagora ibintu biraryoha ariko arigihe biba umubirizi ah??????????arikose konareta iba ibireba yonamaso igira yashyizeho itegeko ribihana wamugani cyareka ziriya camer bashira kumihanda bazishyi ze nomumakaritsiye pe kuko zibigizayo

    ahubwo bazakomeze bicuruze bona bwo bzasaza pe bizabagora ibintu biraryoha ariko arigihe biba umubirizi ah??????????arikose konareta iba ibireba yonamaso igira yashyizeho itegeko ribihana wamugani cyareka ziriya camer bashira kumihanda bazishyi ze nomumakaritsiye pe kuko zibigizayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa