skol
fortebet

Michelle Obama yavuze ikintu gikomeye yigiye mu myaka 27 amaze abana n’umugabo we Barack Obama ndetse n’igituma umugabo we arira

Yanditswe: Monday 10, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umufasha wa Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa USA witwa Michelle yavuze ko mu myaka 27 amaze abana n’iki cyamamare muri Politike yize ko ariwe ugomba kwita ku byishimo bye kurusha uko yaharira izi nshingano umugabo we.
Michelle w’imyaka 56 wabyaranye na Barack Obama abana 2 b’abakobwa yavuze ko we na Obama bahuye n’ibigeragezo byinshi mu rugo rwabo gusa yize ko ariwe ugomba kwishakira ibyishimo kurusha uko yabiharira umugabo we.
Mu kiganiro yagiranye na Oprah,Michelle yavuze ko we (...)

Sponsored Ad

Umufasha wa Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa USA witwa Michelle yavuze ko mu myaka 27 amaze abana n’iki cyamamare muri Politike yize ko ariwe ugomba kwita ku byishimo bye kurusha uko yaharira izi nshingano umugabo we.

Michelle w’imyaka 56 wabyaranye na Barack Obama abana 2 b’abakobwa yavuze ko we na Obama bahuye n’ibigeragezo byinshi mu rugo rwabo gusa yize ko ariwe ugomba kwishakira ibyishimo kurusha uko yabiharira umugabo we.

Mu kiganiro yagiranye na Oprah,Michelle yavuze ko we n’umugabo we bafite utuntu batandukaniyeho ndetse ngo buri wese akwiriye kwiyitaho mbere y’uko bitanaho ubwabo.

Yagize ati “Nize ko arinjye soko y’ibyishimo byanjye.Ntabwo nashakanye na Barack kugira ngo anshimishe.Nta muntu wanshimisha.Niba nshaka ko tubana neza ngomba kwishimisha kurusha nkareka kwita cyane ku byo atakoze ngatangira gutekereza ku buzima nifuza njye ubwanjye,Barack aburimo cyangwa ataburimo.”

Michelle yavuze ko mu myaka 27 amaze arushinze yabonye ko kubaka urugo bigoye ndetse kurera abana bikarushaho.

Yagize ati “Twanyuze mu bihe bikomeye,twakoze ibiruhije dufatanyije.Ubu turi kurindi herezo gusa ndacyamureba nkamuha agaciro.Aracyari umugabo wanjye nakunze.”

Michelle yavuze ko umugabo we Barack Obama akunda kuzana amarira iyo abakobwa be babashije gutera intambwe urugero nk’iyo batsinze mu ishuri.

Michelle yavuze ko ubwo umukobwa wabo Malia yari yasoje amashuri yisumbuye,uyu mugabo wabaye perezida wa USA ngo ntiyatinye kurira nk’umwana.

Yagize ati “Twagerageje kumwinjiza mu modoka [Malia] ntiyarira gusa njye na Barack twarize nk’abana.Urabizi Barack arira nabi mu ijwi riranguruye.”

Nyuma y’imyaka 27 bamaze babana,aba bombi baracyabwirana utugambo twiza ku isabukuru yabo ndetse ntibajya bahisha urukundo rwabo.



Ibitekerezo

  • Umugore n’abana ni impano ikomeye duhabwa n’Imana.Icyo idusaba nkuko dusoma muli Intangiriro 2,umurongo wa 24,ni ukuba "umubiri umwe" n’uwo twashakanye.Ni nk’umucanga na sima.Ntawe ushobora kubitandukanye.Ikibazo nuko millions na millions z’abashaknye babana nabi,bagacana inyuma,bagatandukana,ndetse benshi bakicana.Bibabaza cyane Imana yaturemye.Abameze gutyo,ndetse n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,izabakura mu isi ku munsi w’imperuka.

    Obama and Michele,you are role model i n love.as youth,you teach us the true love.go ahead

    still muremeza, mutuye ubugingo

    eat the life with family

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa