skol
fortebet

Reba ibintu 3 by’ibanze wakorera umukunzi wawe mugihe mudakunze kuba ahantu hamwe ntazigere atekereza kuguca inyuma

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ku bantu bakundana ariko badakunze kubonana kenshi bikunze kuba ikibazo kumenya uko babyitwaramo kugirango babashe gushimishanya biruseho, bityo urukundo rwabo rurusheho gushinga imizi.
. Urukundo nyarukundo . Nakora iki mu gihe tudahorana n’inshuti yanjye? . Icyo umugabo ukunda umugore we yamukorera
Burya rero, hari ibintu by’ingenzi wagakoreye umukunzi wawe mu gihe mubonana gake bitewe wenda n’impamvu z’akazi cyangwa se iz’amasomo ndetse n’izindi zitandukanye.
Gushaka udushya
Niba utuye (...)

Sponsored Ad

Ku bantu bakundana ariko badakunze kubonana kenshi bikunze kuba ikibazo kumenya uko babyitwaramo kugirango babashe gushimishanya biruseho, bityo urukundo rwabo rurusheho gushinga imizi.

. Urukundo nyarukundo
. Nakora iki mu gihe tudahorana n’inshuti yanjye?
. Icyo umugabo ukunda umugore we yamukorera

Burya rero, hari ibintu by’ingenzi wagakoreye umukunzi wawe mu gihe mubonana gake bitewe wenda n’impamvu z’akazi cyangwa se iz’amasomo ndetse n’izindi zitandukanye.

Gushaka udushya

Niba utuye ahantu runaka ukahava ukajya gukorera ahandi ugasiga umukunzi wawe cyangwa se uwo mwashakanye, gerageza gushaka akantu kadasanzwe kaboneka aho ukorera ukagurire umukunzi wawe kabone n’iyo kaba koroheje bingana iki, umukunzi wawe bizamwereka ko n’ubwo muba mutari kumwe aho uba uri uba umuhoza ku mutima bityo arusheho kukwishimira ntabe yatekereza na rimwe kuguca inyuma.

Kumutungura

Mu gihe bigushobokeye wenda niba wabonekaga nka rimwe mu kwezi, umukunzi wawe akaba yaramenyereye ko mubonana mu mpera za buri kwezi, wowe gerageza nubona nk’akanya hagati mu kwezi witange unyaruke umurebe umutunguye. Ibi bizamushimisha cyane kuko burya ikintu kiza kitari kitezwe gishimisha kurushaho kandi nyine binamwereka ko n’iyo yagira ikibazo runaka wahita wigomwa akazi cyangwa amasomo ariko ukamugeraho.

Kumusangiza amakuru

Ni byiza na none kuzirikana ko ugomba kuba hafi y’uwo ukunda no mu gihe mudahorana cyangwa se mutari kumwe. Haba kuri telefone cyangwa se kuri internet ugomba kujya uvugana nawe kenshi ukamubwira amakuru n’udushya wabonye aho ukorera, aho uba cyangwa aho wiga bityo bikamwereka ko nta kindi ushyira imbere

kumuruta.

Ku birenze kuri ibyo kandi ugomba kugerageza kumumenyekanisha mu nshuti zawe, kubo mukorana cyangwa abo mwigana bityo bikanamwongerera ikizere akajya yumva ko umukunda, umwitayeho kandi umwishimira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa