Umukinnyi uzwi cyane muri Uganda no muri aka karere witwa Paul Mucureezi yatumye benshi bacika ururondogoro kubera igikorwa gitangaje cyo gutungurira umukunzi we ku kibuga,amusaba ko yamubera umugore.
Uyu Mucureezi yatunguye umukunzi we witwa Esther Swabale,amusaba ko yamubera umugore nyuma y’aho yari yaje kumushyigikira mu mukino wa shampiyona ya Uganda ikipe ye ya Vipers yanyagiraga Maroons ibitego 5-0 ku kibuga cya St Mary’s Kitende.
Uyu musore ukina hagati watsinze igitego muri ibi bitanu batsinze Maroons,yarangije umukino n’ibinezaneza niko kujya kuzana impeta yari yitwaje asanga umukunzi we mu kibuga na bagenzi be bakinana atera ivi amusaba ko yazamubera umugore undi ntiyazuyaza kumubwira ngo “Yego”.
Mucureezi w’imyaka 27 yishimiye gutwara amanota atatu y’umunsi no kubona uwo bazarushingana ku munsi wo kuwa Gatatu.
Uyu mukinnyi uri mu bakomeye muri Uganda,azaba ari mu ikipe izahangana n’Amavubi mu mikino ya 2020 Africa Nations Championship izabera muri Cameroon.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN