Ku rukuta rwa facebook ku munsi wejo tariki ya 28 Mata, umusore witwa Enoch yagaragaye ashinja umukobwa witwa Gloria kuba yaramwanduje agakoko gatera HIV/ SIDA, akamushinja kuba atarabimubwiye mbere yuko bakora imibonano mpuzabitsinda ngo abe yarakoresheje agakingirizo. ari nako ashyira hanze ubwambure bwe.
Nkuko byagaragaye mu butumwa bugufi bwo kuri whatsapp aba bombi bandikiranaga mbere yuko uyu musore afata ikemezo cyo gushyira hanze amafoto y’uyu mukobwa ashinja kumwanduza sida, uyu mukobwa uvugwa, wabonaga adatewe ubwoba nibyo uyu musore yamubwiraga ko agiye kumushyira ku karubanda, ko agiye kubwira abantu ko abana n’agakoko gatera sida ko ari kugakwirakwiza no mu bandi.
Turebye bimwe mubyo bavuganye, uyu muhungu yamwandikiye ubutumwa amubwira ko atazamubabarira kubyo yamukoreye, ko ari umugome, ko ibyo yamukoreye agiye kubitangariza isi yose ikabimenya, ko uyu mukobwa abana n’urwandu bwa sida. Yakomeje avuga ko ari nayo mpamvu uriya mukobwa yamublotse kuri facebook.
Ati Wa mugome we ngiye kugutamaza n’Imana izaguhana izakujugunya mu muriro waka.
Uyu mukobwa mukumusubiza, yamweretse ko adatewe ubwoba nta buke bw’ibyo ashaka kumukorera, ati
kora ibibi byawe ushaka, ntago ntewe ubwoba nawe.
Yakomeje amubwira ko ari no gutakaza umwanya we yemera ko bandikirana, ko abahungu ari nk’ibigoryi ko baba batekereza ko bashobora kwifatira umukobwa wese bifuje barangiza kumukora ibyo bashaka bakamujugunya.
Ibindi umusore yamubwiye harimo ko yamubajije niba yarabizi neza ko abana n’ubwandu kuki yanze kubimubwira mbere wenda ngo abashe kwikingira, ati “nta mutima wa kimuntu ugira.”
Umukobwa amusubiza,yamubwiye ko na we yari umukobwa wagiraga umutima wa kimuntu nk’abandi ,ahubwo ko ari isi na we yamuhinduye ko umuhungu wamwanduje na we atigeze abimubwira ko yari yaranduye. Ati
Na we yankoreye ubugome none ubu nange ndiguhangana na SIDA yanyanduje, rero winyita umugome. Kuri ibyo sinabona ubusobanuro nkuha.
Agira inama abosore bagenzi be, Enoch yababwiye ko bagomba kwitondera aba bakobwa b’iyi minsi ko bakomeje kubatega ibintu bibi mu nzira bacamo ati
Muge mukoresha agakingirizo cyangwa mukomeze kwifata mureke umwanda w’iyi mibonano mpuzabitsina.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter
yagiyeyo ayobewe KO sid
a ibaho??
Ariko uriya mukobwa ararengana.Iyo umuhungu yubahiriza itegeko ry’Imana ritubuza GUSAMBANA,ntacyo yari kuba.Ubusambanyi butera ibibazo byinshi cyane.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza abikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake cyane nkuko byagenze igihe cya Nowa.