skol
fortebet

Umusore yakoze benshi ku mutima kubera gushyingiranwa n’umukunzi we ubana n’ubumuga [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo witwa Rofhiewa Makwarela yatumye benshi bacika ururondogoro kuri Twitter kubera ifoto yashyize hanze agaragaza ibyishimo atewe no kuba amaze imyaka 4 abana n’umukunzi we bashyingiranwe abana n’ubumuga.

Sponsored Ad

Nubwo benshi bamaze kwemeza ko urukundo rutakibaho, Rofhiewa Makwarela yahisemo guhinyuza iyi mvugo ashyingiranwa n’uyu mukunzi we ubana n’ubumuga aho yashyize hanze ifoto yakoze benshi ku mutima yicaye iruhande rw’uyu mukunzi we yicaye mu kagare k’abamugaye bose barimo guseka.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye Makwarela yagize ati “byose byatangiye muri 2016,ubu tumaze imyaka 4 turi kumwe.Nashyingiranywe n’iyi roho nziza.”

Abantu barenga 400 bandikiye uyu Rofhiewa Makwarela bamushimira kuba afite urukundo rw’ukuri ndetse bamusabira umugisha ku Mana we n’uyu mufasha we.
Iyi foto yaciye ibintu kuri Twitter, Rofhiewa Makwarela yayishyize hanze kuwa 15 Ugushyingo 2019.

Benshi mu bavuze kuri iyi foto bavuze ko urukundo rutagira umupaka kandi buri muntu wese yakunda akanakundwa atarebewe mu ndorerwamo y’uburanga,ubutunzi,n’ibindi.



Ibitekerezo

  • Bubya buri wese aba afite uwoimana yamugeneye.bazagire urugo ruhire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa