skol
fortebet

Wa mugore munini ku Isi ibitaro byo mu Buhinde byamusezereye akiri muri koma

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umugore bikekwa ko yaba ariwe munini ku Isi wari imaze igihe avurwa n’ abaganga mu gihugu cy’ Ubuhinde nyuma yo kubagwa kugira ngo agabanyirizwe ibiro kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017, abaganga bamusezereye atarabasha kuvuga.
Uyu mugore witwa Eman Abd El Aty yapimaga ibiro 500 mbere y’ uko yurizwa indege akanwa kubagwa mu gihugu cy’ u Buhinde. Nyuma yo kubagwa abaganga batangaje ko ibiro bye byagabanyutse ku kigero cya 50% bivuze ko kuri ubu afite ibiro 250.
BBC yabitangaje ko uyu mugore (...)

BBC yabitangaje ko uyu mugore atasezerewe ngo atahe iwabo mu Misiri ahubwo yuriye indi ndege yerekeza Abu Dhabi muri Emirats Arabes Unis kugira ngo akomeze akurikiranywe n’ abaganga.

Uyu mugore yatwawe mu myanya yagenewe abakire mu ndege itwara abagenzi "Bussiness Class".

Nubwo bimeze gutya ariko umuganga wamubaze yavuze ko ari amakosa bakoze kuba bamukuye aho yavurirwaga atarakira.

Uyu mugore akuwe mu Buhinde nyuma y’ iminsi mike, umuvandimwe we Shaimaa Selim agaragaye amashusho avuga ko Abd El Aty ataravuga kuva yabagwa kandi ko atataye ibiro byinshi nk’ uko byatangajwe n’ ibitaro. Ubuyobozi bw’ ibitaro byabaze uyu mugore bwamaganye ayo makuru.

Dr Muffi Lakdawala, wabaze uyu mugore yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abahinde Salim ko uwo mugore yakagombye kuguma mu bitaro kugeza abashije gutambuka.

Gusa ngo inzobere mu by’ amagufa zabwiye ko Shaimaa ko bigoye ko umuvandimwe yakongera gutambuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa